Ubuke bw’abakora mu nkiko, imbogamizi ku itangirwa ku gihe ry’ubutabera.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yagaragarije abahurira mu nzego z’ubutabera ko hari ikibazo cy’ubuke bw’abacamanza mu nkiko, nabo bagenda bava mur’uyu murimo urusorongo, kandi ari imbogamizi ibakomereye ituma habaho ibirarane by’imanza.

Sep 5, 2023 - 20:17
 0
Ubuke bw’abakora mu nkiko, imbogamizi ku itangirwa ku gihe ry’ubutabera.

Ibi Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, yabigarutseho ubwo hatangizwaga umwaka w’ubutabera w’2023/2024 ku wa mbere, ku ya 4 Nzeri (09) 2023, asaba  Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kubakorera ubuvugizi muri Guverinoma.

Mu ijambo rye, yagize ati: “inzitizi nyinshi dufite cyane cyane imanza nyinshi zinjira mu nkiko ziri ku kigero kiri hejuru y'imanza zicibwa, ibyo bigakurura ibirarane. Ntume Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Guverinoma, dutewe impungenge ikomeye y'uko umubare mutoya wabo bacamanza n'abakozi b'inkiko umwaka k’uw’undi ugenda ugabanuka". 

Icyakora Dr. Emmanuel Ugirashebuja;  Minisitiri w’Ubutabera [MINIJUST], yavuze ko nta bwoba batewe n’izo mbogamizi zose.

Ati "ntidutewe impungenge n'inzitizi zikigaragara ku rwego rw'ubucamanza, kuko dufatanyije n'izindi nzego bireba, twatangiye gutekereza ku ngamba zishoboka ndetse zimwe zatangiye gushyirwa mu mbanziriza-mushinga". 

Ku rundi ruhande, imibare igaragaza ko mu myaka 5 ishize ibibazo birimo iby’abatinda kuburana kandi bafunzwe bifatwa nk’ibibangamiye cyane ubutabera, kuko bigira ingaruka kubagana inkiko, harimo kuba abaturage bazitakariza icyizere.

Ibi byiyongeraho kuba mu mwaka wa 2022/2023, imibare igaragaza ko inkiko zaburanishije abantu ibihumbi 27 baburanaga ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, muri bo ibihumbi 8 983 bafunguwe by’agateganyo ariko umubare munini ungana n’ibihumbi 12  235 baracyafunzwe.

Abatanga ubwunganizi muby’amategeko bavuga ko biterwa no kuba hari abantu benshi bakurikiranwa bafunze by’agateganyo kandi bashoboraga gukurikiranwa bari hanze, ndetse bigatinza n’imanza zabo.

Icyakora, mu mezi yashize hatangajwe ko hari gutegurwa itegeko rizaha ububasha urwego rw’ubugenzacyaha kugira ngo rwinjire mu buhuza hagati y’ababuranyi kugira ngo bigabanye umubare w’abageza ibirego byabo mu nkiko.