Uburusiya burashinja ibihugu biyobowe n’Amerika gukora iterabwoba ku mipaka yabwo.

Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yatangaje ko ibikorwa by’iterabwoba by’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ku mipaka y’iki gihugu bikeneye igisubizo cyihuse kandi gihagije. Ibi Minisitiri Sergueï Choïgou, abigaragaza nk’ibikorwa mu buryo butandukanye, harimo n’intambara itaziguye igihugu cye cyagabweho.

Aug 9, 2023 - 20:43
Aug 19, 2023 - 20:14
 0
Uburusiya burashinja ibihugu biyobowe n’Amerika gukora iterabwoba ku mipaka yabwo.

Ibi byatangajwe kur’uyu wa gatatu, ku ya 9 Kanama (08), ubwo Minisitiri Sergueï Choïgou, iyobora minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yasubizaga ku bibazo bijyanye n’ubufasha ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi n’Amerika bikomeje guha ubufasha Ukraine bahanganye ndetse no ku kwinjira mu muryango wo gutabarana wa OTAN/NATO kwa Finland na Suède.

Minisitiri Sergueï Choïgou yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, ko Uburusiya bwinjiye mu ntambara itaziguye n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, aho ibi bihugu bitanga ibirwanisho ku butegetsi bwa Kiev, yise ubw’ibikinisho.

Mu nama yahuje abategetsi bakomeye mu bya gisirikare, Sergueï Choïgou yanasobanuye birambuye icyo yise iterabwoba ku mutekano wa gisilikare b’Uburusiya, aho avuga ko ku ruhande rwe asanga muri iyi myaka ryariyongereye, cyane iriva mu burengerazuba no mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’isi.

Turi mu ntambara itaziguye!

Minisitiri w’ingabo mu Burusiya, Sergueï Choïgou, avuga ko hakenewe ingamba zikwiriye zo guhangana n’iterabwoba ryo mu burengerazuba.

Ati: “Iterabwoba (...) risaba igisubizo cyihuse kandi gihagije. Mu nama, tuzaganira ku ngamba zikenewe zo kuriburizamo no gufata ibyemezo bikwiye.”

 Iterabwoba rya mbere rivugwa na Minisitiri w’ingabo ni icyo yise intambara itaziguye, ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byagabye ku Burusiya.

Avuga ko “ ubushake bw’burengerazuba mu gushora igice kinini cy’umutungo wabo muri Ukraine kugira ngo ibintu bihinduke ku rugamba, bigatera ingaruka zikomeye ku makimbirane,” ashingiye ku gitero Uburusiya bwagabye kuri Ukraine muri Gashyantare (02) 2022.

Uyu mugabo wumwizera cyane kuri Perezida Vladimir Puti, yanavuze ko kwinjira muri OTAN/NATO kwa Filand ndetse  n’ukwa Suède kuri mu nzira, ari ikintu gikomeye cyo guhungabanya Uburusiya, cyane ko  uburebure bw’umupaka uvuza OTAN/NATO b’Uburusiya bwikubye kabiri.

Ikindi kibazo Minisitiri Sergueï Choïgou,  abona ko kibangamye ni uburyo bwo gushyira ibirindiro n’intwaro muri Pologne, igihugu kinyamuryango cya NATO/OTAN kandi gihana imbibe n’Uburusiya.

Yavuze ko “ igisilikari cya pologne cyabaye igikoresho cy’ingenzi muri politiki yo kurwanya Uburusiya ya Amerika.”

Ibi abitangaje mugihe mu kwezi gushize, ubutegetsi bwa Pologne buherutse gisanyana amasezerano akomeye mu bijyanye n’intwaro hamwe na Korea y’Epfo ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika

Sergueï Choïgou yanashinje Pologne gushaka kwigarurira uturere two mu burengerazuba bwa Ukraine. Gusa ibi byavuze kenshi n’ubutegetsi bw’Uburusiya ariko bifatwa nk’ibidafite shingiro.