Uburusiya bwatangaje ko bwahanuye drone za Ukraine, Korea ya Ruguru isabirwa ibihano.

Uburusiya bwemeje ko bwasenye amato atatu ya Ukraine yari mu Nyanja y’umukara [Mer Noire/ Black Sea]. Ninyuma yaho Korea ya Ruguru yemeye guha iki gihugu intwaro.

Sep 13, 2023 - 21:29
 0
Uburusiya bwatangaje ko bwahanuye drone za Ukraine, Korea ya Ruguru isabirwa ibihano.

Nta kintu na kimwe kijyanye n’igisirikare cyari muri aya mato ya Ukraine nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya ibinyujije ku rubuga rwa telegram kur’uyu wa gatatu, ku ya 13 Nzeri (09) 2023.

Ubu bwato bwavumbuwe n’indege y’Uburusiya maze irabushwanyaguza. Gusa uburusiya ntibwigeze butangaza niba ibyo byabaye nyuma y’igitero cya Ukraine cyagabwe mu ruturuturu ku bikorwa byo mu mazi by’Uburusiya muri Sébastopol,  mu ntara ya Crimée iki gihugu cyiyometseho.

Ibi byabaye kandi nyuma yaho Perezida w’Uburusiya Vladmir Putin ahuye na Mugenzi we wa Korea Yya Ruguru, Kim Jong Un, mu biganiro bigamije gutiza Uburusiya imbaraga za gisilikari.

Korea ya ruguru yemeye guha intwaro za gisilikari Uburusiya buzifasha muri uru rugamba Amerika yari yatangarije ko rusigaje iminsi 30 gusa.

Icyakora Umuryango w’abibumbye wahise utangaza ko Korea ya guruguru ifatirwa ibihano.