Uburusiya bwatangaje ko kohereza ingabo muri Niger bizakomeza ikibazo gusa.
Uburusiya bwatangaje ko icyemezo cyo kohereza ingabo muri Niger nk’inzira yo gusubiza ku butegetsi Perezida Bazoum cyateza umutekano muke muri iki gihugu.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Uburusiya rivuga ko butemera iki cyemezo kuko cyahungabanya umutekano kurushaho, haba mu gihugu no mu karere ka Saheli muri rusange.
Yagize iti: "Dutekereza ko inzira ya gisirikare yo gukemura ibibazo muri Niger ishobora gutuma habaho guhangana bw’igihe kirekire muri iki gihugu cya Afurika ndetse no guhungabanya umutekano mu karere kose ka Sahara na Sahel."
Ibi byatangajwe kur’uyu wa gatanu, aho iyi minisiteri yashimangiye ko gukoresha ingufu bizakomeza imiterere y’ikibazo mur’iki gihugu cyabayemo ihirikwa ku butegetsi kwa Perezida Bazoum mu byumweru bibiri bishize.
Uburusiya butangaje ibi nyuma yaho igisilikari kiri ku butegetsi muri Mali na Burkina Faso bitangarije ko nihakoreshwa imbaraga za gisilikari kuri Niger, bizaba bisobanuye ko nabyo bigabweho igitero, bikifatanya n’igisilikari cya Niger.
Gukemura ikibazo cyo muri Niger hakoreshejwe ingufu ni inzira yifuzwa n’ibihugu bimwe bohuriye muri CEDEAO, byanatangiye gutegura ingabo zishobora kohererwa muri iki gihugu kugira ngo zikureho igisirikari cyahiritse ubutegetsi bwa Perezida Bazoum. Gusa uyu muryango w’ubukungu uvuga ko iyo nzira izakoreshwa mugihe iya dipolomasi izaba yanze.
Icyakora hari ibihugu nka Amerika bikomeje kwifuza ko inzira nyayo yashyirwa imbere ari ibiganiro.