Uko umubyeyi akwiriye konsa umwana we bikamurinda kanseri y’ibere.
Konsa neza bigirira umumaro umubyeyi wabyaye kuva mu isaha ya mbere akimara kubyara. Uretse kuba bifasha umwana mu mikurire ye, ni nako bifasha umubyeyi kuko bimurinda indwara zitandukanye zirimo kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura.

Kuba konsa bifatwa nk’umuco ku mubyeyi w’umunyarwandakazi, bituma agira ishyaka ryo konsa umwana we nk’ifunguro ryihariye, cyane iyo atarageza ku mezi atandatu.
Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwa DHS 2019/2020 bwerekana ko mu Rwanda mu babyeyi ijana bafite abana bari mu kigero cyo konka, 85 muribo aribo bakomeje kubonsa kugeza bagize nibura imyaka ibiri.
Faustin Machara; Inzobere ishinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, avuga ko “ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye yuko umubyeyi wonkeje neza bimugabanyiriza ibyago byo kurwara indwara zirimo kanseri y’ibere.(…) na kanseri y’inkondo y’umura byiganza cyane mu babyeyi batonkeje.”
Impuguke mu by’ubuzima n’imikurire y’umwana zivuga ko iyo umubyeyi yonsa umwana we neza, aba agomba kumuha ibere inshuro nyinshi[ hagati y’inshuro 8-10], cyane mu mezi atandatu ya mbere, aho umubyeyi asabwa guha amashereka umwana nta kindi amuvangiye.
Machara avuga ko kutonsa bituma imisemburo ikora amasereka isinzira ahubwo imisemburo ishobora guteza ibyago byo kurwara kanseri ikazamuka.
Ati:“ konsa buriya bigabanya imisemburo ku buryo iyo [umubyeyi] atonkeje ya misemburo y’amashereka iba hasi noneho indi misemburo ikazamuka. Iyo misemburo [bigora kuvuga mu Kinyarwanda] nayo ifite uruhare muri za kanseri. Icyo gihe iriya misemburo yo gukora amashereka, iyo umubyeyi atonkeje iraryama igasinzira, indi misemburo ishobora guteza izo ndwara turi kuvuga [ikazamuka].
Sano Honore Shingiro; umubyaza mu bitaro bya Muhima, yabwiye INGERI ko uko umubyeyi yonsa umwana neza ndetse kenshi bituma umwana yonka amashereka agashyira mu ibere hagakorwa amasereka mashya, bityo bigafasha umubyeyi mu kumurinda kanseri y’ibere.
Ati: “uko umubyeyi yonsa neza bimurinda kuba yagira kanseri y’amabere kuko bimurinda kuba hari ibiturugunyu byirema mu mabere y’umugore noneho [amashereka] ntashobore kuvurira mo imbere ngo bibe byatera bya biturugunyu kuko aribyo bivamo ya kanseri y’amabere.”
“ubwo rero iyo ashoboye gushyira umwana ku ibere agomba konka mpaka ibere rihumuje kugira ngo amashereka yose ashiremo.”
“dusaba ko n’igihe [umubyeyi] abonye ibere ryabyimbye, aho kugira ngo urireke ribyimbe, urikama agasohoka agashiramo kugira ngo amashereka mashyashya nayo abone uko yikora, anabone aho yajya binakurinde ya kanseri.”
Anavuga ko konsa birinda umugore kanseri y’inkondo y’umura kubera ko hari imisemburo ikorwa iyo umwana ari konka.
Ati: “Iyo iyo misemburo ibonetse birinda wa mubyeyi kugira kanseri y’inkondo y’umura.”
Kugira ngo ibi bigerweho, birasaba ko umubyeyi yonsa neza umwana we, ndetse igihe cyose, ahariho hose agashyirirwaho uburyo bwamufasha konka niyo yaba ari mu kazi kugira ngo akomeze konsa uko bikwiye bityo bimurinde izi ndwara ari nako atanga umusaruro, yaba mu muryango we, aho akorera ndetse n’igihugu muri rusange.
Machara avuga ko uretse abakoresha bagomba gushyiraho icyumba ababyeyi bakonkerezamo ku kazi, n’ahantu hose hahurirwa abantu bose hakeneye gushyirwaho ubu buryo, haba muri za gare ndetse no mu masoko.
Akandi kamaro ko konsa k’umubyeyi
Umubyeyi wonkeje mu saha ya mbere akibyara, Faustin Machara, Inzobere inshinzwe imirire y’umwana n’umubyeyi muri NCDA, avuga ko bituma iyitwa “iya nyuma” isohoka vuba ugereranyine n’umubyeyi utonkeje.
Iruhande rw’ibi kandi, Josette Umucyo; Umubyaza mu bitaro bya Muhima, avuga ko konsa mu minota ya mbere bifasha umubyeyi kutava.
Yagize ati: “Umubyeyi wonkeje akimara ku byara biri muri za nyungu zo kumurinda kuva nyuma yo kubyara, biri muri kimwe mu bituma ababyeyi bapfa bakimara kubyara.”
Anavuga ko umubyeyi wonkeje nibura inshuro ziri hejuru hagati y’8 n’10, akonsa nibura iminota 30, aba afite amahirwe yo kumara nibura imyaka 3 atongeye gusama. Avuga ko ibyo bimufasha kurera neza umwana ndetse no gukorera urugo rwe akagira uruhare mu mibereho myiza y’umuryango.
Ati: “bituma umubyeyi ataba umutwaro w’urugo kubera ko abasha gukora. ntabwo aba ari wa muntu wo gutunga gusa, ahubwo nawe agira icyo ateza imbere imari y’urugo rwabo.”
Uretse kuba konsa byongera urukundo hagati y’umubyeyi n’umwana, Sano Shingiro avuga ko binafasha umubyeyi wagiye kubyara asize ibibazo mu rugo rwe, igihe afite ibyago byo kugira indwara y' agahinda gakabije.
Ati:“Iyo afashe umwana akamureba mu maso, akamwonsa, amuririmbira, amwishimiye…Turabizi ko hari umubyeyi ushobora kuza kubyara kandi hari ibibazo asize mu rugo. Ntawe umwana adashimisha, iyo abona wa mwana aramureba akishima bikamurinda rero ka gahinda gakabije gashobora guturuka ku bibazo afite.”