Urugaga rw'abavoka rwasabye ko hasuzumwa ikibazo cy'abafungwa by'agateganyo igihe kirekire.
Abatanga ubwunganizi mu by'amategeko basabye ko hatekerezwa ku kibazo cy'ababurana ifungwa n'ifungurwa by'agateganyo, hagahagarikwa ibyo gufunga abantu by'igihe kirekire kuko bituma ubutabera budatangirwa igihe.

Ibi byagarutsweho mu muhango wo gutangiza umwaka w'Ubucamanza w'2023-2024, urimo inzego zitandukanye z'igize urunana rw'ubutabera harimo Perezida w'Urukiko rw'ikirenga, umuvunyi mukuru, Minisitiri w'Ubutabera, abacamanza ndetse n'abashinjacyaha.
Urugaga rw'Abavoka rwasabye ko hasuzumwa ibijyanye no gufunga abantu by'agateganyo, nyuma yaho bigaragaye ko hari abantu benshi bakatirwa gufungwa by'agateganyo [iminsi 30] ariko bikarangira bafunzwe igihe kirekire.
Yifashishije ingero z'abayobozi bakuru bakurikiranywe n'inkiko badafunze kandi ntibabangamire ubutabera, Me. Nkundabarashi Moise, Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda, yagize ati: "hari ingero eshatu z'abayobozi bakomeye bakurikiranwe ari Abaminisitiri: nka Munyakazi, Bamporiki na Evode Imena, byatanze umusaruro kuko ntibabujije ubutabera gukora akazi kabwo kandi bari bafite amahirwe menshi yo kuba bacika ubutabera. Bivuze ko birashoboka y'uko dushobora gukurikirana abantu badafunze kandi ubutabera bugatangwa, hari ikintu gikwiye gukorwa kugirango dutange ubutabera bukwiye ku gihe gikwiye".
Abavoka bavuga ko ibi bigira ingaruka ku mitangire y'ubutabera kuko budatangirwa igihe, bagasaba ko ahubwo abantu bazajya bakurikiranwa badafunze.
Me Nkundabashi avuga ko ibi byasuzumwa bishobora kuba igisubizo mu bucucike bugaragara mu magororero yo mu Rwanda, aho bategereza kuburana igihe kinini kigera ku myaka 3. Yasabye inzego bireba ko iki kibazo gikwiye guhagurukirwa, ababurana badafunzwe bakaba benshi kuko byafasha urwego rw’ubutabera.
Icyakora Dr. Faustin Ntezilyayo, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, avuga ko gutanga ubutabera ku gihe gikwiye byagorana bitewe n'ikibazo cy'ubuke bw'abacamanza, nubwo Minisiteri y'Ubutabera ivuga ko hari ingamba zabyo zatangiye gufatwa.
Nimugihe imibare igaragaza ko mu myaka 5 ishize, ibibazo birimo iby’abatinda kuburana kandi bafunzwe bibangamiye cyane ubutabera. kandi ko gutinda k'urubanza bigira ingaruka ku bagana inkiko, ndetse bigatuma abaturage batakariza icyizere inkiko.