Yahanaguweho icyaha cyo gufata ku ngufu nyuma y’imyaka 47.
Leonard Mack w’imyaka 72 w’I New York yahanaguweho icyaha nyuma yuko ikizamini gishya cy'ingirabuzima-fatizo (DNA) kigaragaje bidashidikanywaho ko atari we wafashe ku ngufu umukobwa mu mwaka w’1975.

Nibwo bwa mbere mu mateka y’Amerika haburijwemo icyaha nyuma yo kugihamwa mu buryo butari bwo, mu byaha bimaze igihe kirekire cyane byaburijwemo nyuma ya gihamya ya DNA/ADN.
Ibizamini byakozwe byagaragaje undi mugabo, ndetse wamaze kwemera ko ari we koko wafashe ku ngufu uwo mukobwa.
Mack wamaze imyaka irenga irindwi muri gereza nyuma y'uko mu 1976 urukiko rumuhamije icyaha atigeze akora, yagize ati: “Sinigeze na rimwe ntakaza icyizere ko umunsi umwe bizagaragara ko ndi umwere.”
Mu kwezi kwa 22 Gicurasi (5) muri 1975, nibwo abakobwa babiri b'abangavu bari barimo kugenda n'amaguru bavuye ku ishuri, mu mujyi wiganjemo abazungu wa Greenburgh muri leta ya New York, nuko umugabo akabahagarika akabafatiraho imbunda.
Icyo gihe, umwe muri abo bakobwa yafashwe ku ngufu inshuro ebyiri, mu gihe undi yashoboye guhunga, yiruka atabaza.
Polisi ikorera i Greenburgh yatanze ubutumwa bugenewe abapolisi bwo guhiga ndetse bagafata umugabo w'umwirabura wari mu kigero cy'imyaka 20.
Nyuma gato yo gufatwa ku ngufu kw'uwo mukobwa, polisi yahagaritse Mack, byahuriranye n'uko yari atwaye imodoka muri ako gace.
Polisi ntiyabuze guta muri yombi Mack wari afite ikimurengera gikomeye kandi akaba yari yambaye n’imyenda itandukanye n'ucyekwaho gukora icyo cyaha.
Itsinda rigenzura guhamywa icyaha ryo mu biro by'umushinjacyaha w'akarere ka Westchester, hamwe n'umuryango udaharanira inyungu uharanira gutuma abantu bahamijwe icyaha mu buryo butari bwo bagikurwaho [Innocence Project] mu mwaka w’ 2022 bakoze ikizamini gishya cya DNA muri iyo dosiye yo gufata ku ngufu.
Icyo kizamini cyahishuye ko uwakoze icyaha wa nyawe ari umugabo wari warahamijwe icyaha cyo kwinjira mu nzu mu buryo bunyuranyije n'amategeko no gufata ku ngufu mu gace ka Queens, ndetse ko ibyo byabaye hashize ibyumweru habaye iki cyaha.
Muri 2004, uwo mugabo yari yaranahamwe no kwinjira mu nzu mu buryo bunyuranyije n'amategeko ndetse no gufata ku ngufu umugore wo mu karere ka Westchester.
Mu itangazo, Miriam E Rocah; umushinjacyaha w'akarere, yavuze ko “Uku gukurwaho icyaha kwemeje ko guhamywa icyaha mu buryo butari bwo bitangiza gusa uwahamijwe icyaha mu buryo butari bwo, ahubwo binatuma twese tugira umutekano mucye.”
Rocah yashimye Mack kubwo kugira imbaraga zidatezuka zo guharanira kurenganurwa mu gihe cy'imyaka hafi 50, Maze abacamanza bavuye mu byicaro byabo byajya guhobera Mack yarize nyuma yo kubona ubutabera yaharaniye.
Umuryango Innocence Project wavuze ko kwibeshya kw'abatangabuhamya ari cyo kintu cy'ingenzi gituma habaho guhamywa icyaha mu buryo butari bwo.
Muri iyi dosiye, abo bakobwa bavuze ko Mack ari we wakoze icyaha, mu gikorwa cya polisi kirimo inenge cyo kumenya uwo gukurikirana.
Susan Friedman; umushinjacyaha mukuru wo mu muryango Innocence Project, yavuze ko iyi dosiye yari ifite ibintu byinshi bigaraza ko uwahamwe n’icyaha atariwe.
Ati: “Icyemezo cya leta ya New York cyo gukomeza kuburanisha aho kugira ngo ahubwo yongere gukora iperereza, kigaragaza imbaraga zo kureba ku ruhande rumwe hamwe n'uruhare kubogama gushingiye ku ivanguraruhu kugira mu manza mpanabyaha.”
Ubusanzwe Mack warwanye mu ntambara yo muri Vietnam, yaramaze imyaka hafi 21 aba muri leta ya South Carolina hamwe n'umugore we.
Yagerageje gushaka ubutabera agira ngo ikirego cye gisubirwemo ariko bimuviramo gufungwa inshuro nyinshi mu myaka 1980, ariko ntiyacika intege, akomeza kugerageza.
Nyuma yo kugirwa umwere, nyuma y'imyaka 47, yagize ati: “Ubu ukuri kwagaragaye kandi ubu noneho nshobora guhumeka. Kera kabaye ndabohotse.”
"Uyu munsi urageze nyuma y'igihe kirekire, nahombye imyaka irindwi n'igice y'ubuzima bwanye ndi muri gereza kubera icyaha ntakoze. Nabayeho ndengana byanze kumva mu mutwe hafi imyaka 50."
Avuga ko yakatiwe igihano cyagize ingaruka kuri we ndetse n'imibanire mu muryango we, ariko ubu aruhutse.
Nubwo uwakoze icyaha ntabwo yagaragajwe n'Ubushinjacyaha bitewe nuko atazakatirwa ku cyaha yakoze anemera, bitewe nuko igihe ntarengwa kugira ngo akurikiranweho icyo cyaha cyarenze, bityo ikirego kigomba gushyingurwa.