Yatsindiye ikamba rya Nyampinga, ibara ry'uruhu riteza imvururu

Ikibazo cy'uruhu rwa Carolina Shiino cyabaye ingorabahizi ku kwemerwa nk'umuyapani.
Aya ni amagambo yavuze arira akoresheje ururimi rw'ikiyapani cyiza nyuma yo kwambikwa ikamba rya Nyampinga w'Ubuyapani [ Miss Japan] mu birori byabaye ku wa mbere.
Shiino w'imyaka 26 asanzwe ari umunyamideli ariko yavukiye muri Ukraine. Yimukanye n'umuryango we mu Buyapani afite imyaka itanu gusa y'amavuko, akurira ahitwa Nagoya.
Ni we mukobwa wa mbere wahawe ubwenegihugu bw'Ubuyapani utsinze irushanwa ry'ubwiza, ariko intsinzi ye yazuye impaka zishingiye ku gisobanuro cyo kuba Umuyapani.
Nubwo bamwe bemeye intsinzi ye nk'ikimenyetso cy'ibihe, hari abandi bavuze ko adasa nk'uko Nyampinga w'Ubuyapani yakagombye kuba asa.
Nubwo bimeze bityo ariko, si we wa mbere utsindiye iri kamba adasa nk'abayapani kuko mu myaka 9 ishize, Arianna Miyamoto yabaye umukobwa wa mbere uvanze amaraso [ biracial] wambitse ikamba rya Nyampinga w'Ubuyapani, aho hari muri 2015.
Icyo gihe, intsinzi ya Arianna Miyamoto wavutse kuri nyina w'Umuyapanikazi na se w'Umwirabura w'Umunyamerika, yasembuye ibibazo byo kumenya niba umuntu ufite amaraso avanze yagombye guhabwa uburenganzira bwo gutsinda irushanwa.
Ariko kuba Shiino nta mizi y'amaraso afite mu Buyapani ishingiye ku babyeyi, byarakaje bamwe mu bayapani ku mbuga nkoranyambaga.
Bumwe mu butumwa bwo ku rubuga rwa X [ yahoze yitwa Twitter], umwe yagize ati: "Uyu muntu watowe kuba Nyampinga w'Ubuyapani nta n'amaraso nibura avanze y'Ubuyapani afite ahubwo ni Umunya Ukraine 100%. Ni mwiza rwose, ariko iri [ni irushanwa] rya 'Nyampinga w'Ubuyapani'. Ubuyapanikazi bwe buri he?"
Andi ati: "Iyo aza kuba ari Umuyapanikazi uvanze, [nta kibazo rwose]. Ariko afte 0% by'amaraso y'Ubuyapani kandi nibura ntiyanavukiye mu Buyapani."
Abandi bavuze ko intsinzi ye iri gutanga ubutumwa bubi ku bandi mu gihugu.
"Ntekereza ko byumvikana ko Abayapani bashobora kubona ubutumwa bubi igihe umuntu usa n'Umunyaburayi yiswe Umuyapanikazi w'uburanga kurusha abandi[ bayapanikazi]."
Abandi bibajije niba guhitamo umunyamideli wavukiye muri Ukraine nka Miss Japan ari icyemezo cya politike.
Umwe ati: "Iyo aza kuba yaravukiye mu Burusiya, ntiyari gutsinda. Nta mahirwe rwose. Birumvikana ko icyemezo ubu ari icya politike. Ni umunsi mubi ku Buyapani."
Ai Wada, utegura irushwanwa rya Miss Japan, yyabwiye ikinyamakuru BBC ko abatanga amanota bahisemo Shiino bafite icyizere ccyuzuye.
Yagize ati: "Avuga kandi akandika mu Kiyapani cy'ikinyabupfura. Ni Umuyapanikazi kuturusha."
Shiino wahawe ubwenegihugu bw'Ubuyapani mu mwaka ushize, igihe yabuhabwaga, yifashishije urubugabrwe rwa Instagram, yari yatangaje ko ashobora kuba adasa n'Abayapan, ariko ko imitekererereze ye yahindutse nk'iy'Abayapani kubera ko yahakuriye.
Nanone igiye yakiraga igihembo nka Miss Japan 2024, yavuze ko gutsinda byari indoto.
Ati: "Kwemerwa nk'Umuyapanikazi muri iri rushanwa binyuzuzamo ishimwe."