Hamas ntizashyira intwaro hasi kugeza igihe Palestine izaba igihugu cyigenga

Umutwe wa Hamas watangaje ko utazigera wemera gushyira hasi intwaro keretse hamaze gushingwa igihugu cya Palestine cyigenga, na Yerusalemu nk’umurwa mukuru. Ibi byatangajwe mu gihe ibiganiro bigamije guhagarika intambara muri Gaza bikomeje kudindira.

Aug 3, 2025 - 15:08
Aug 3, 2025 - 15:14
 0
Hamas ntizashyira intwaro hasi kugeza igihe Palestine izaba igihugu cyigenga

Iri tangazo rya Hamas ryasohotse nyuma y’uko Steve Witkoff, intumwa ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, avuze ko Hamas yagaragaje ubushake bwo gushyira hasi intwaro. Hamas yavuze ko ibyo ari ibinyoma, kandi ko idashobora kwamburwa uburenganzira bwo kwirwanaho no kurengera abaturage bayo.

Israel yakomeje kugaragaza ko gukuraho intwaro za Hamas ari kimwe mu bisabwa by’ingenzi kugira ngo habeho amasezerano y’amahoro arambye. Nyamara, ibyo biganiro bimaze igihe bikomeje kudindira, kandi n'intambara irakomeje.

Ibihugu by’Abarabu mu minsi ishize nabyo byasabye Hamas gushyira hasi intwaro ndetse ikareka no kugenzura Intara ya Gaza. Ibyo byakurikiye ibyatangajwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba, birimo Ubufaransa na Canada, byemeje ko byiteguye kwemera igihugu cya Palestine. Ubwongereza nabwo bwatangaje ko buzabikora mu gihe Israel izaba itubahirije bimwe mu bisabwa bitarenze Nzeri (09).

Hamas, iri ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba muri Amerika, Ubwongereza, n’Umuryango w’Uburayi, yakomeje gusobanura ko igomba gukomeza kurinda uburenganzira bwayo bwo kwirwanaho, kandi ko intwaro ari kimwe mu birinda abaturage bayo.

Ku rundi ruhande, igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko nta gahenge kazabaho muri Gaza mu gihe ibiganiro byo gusubiza imbohe bikomeje kudindira. Ibi byavuzwe nyuma y’amashusho yashyizwe hanze ku wa Gatandatu agaragaza umunya-Israel witwa Evyatar David, yambaye ubusa hejuru, bigaragara ko yarananutse cyane, afungiye ahantu hameze nk’umwobo urimo umijima. Umuryango we wemeje ko Hamas imwicisha inzara kugira ngo ishyire igitutu kuri Israel no kuri Amerika.

Steve Witkoff, intumwa ya Amerika,  yanahuye n’imiryango y’abagizwe imbohe na Hamas. Yavuze ko amahoro nyayo azagerwaho ari uko imbohe zose zirekuwe, aho kuba mu masezerano y’agateganyo atarangiza intambara.

Yasuye kandi n'agace ko muri Gaza gatangirwamo imfashanyo.

Ibyegeranyo bya ONU bishya byerekana ko kuva mu mpera za Gicurasi (05) nibura Abanya-Palestine 1.373 bamaze kwicwa barimo gushaka ibiribwa. Benshi biciwe hafi y’ahatangirwa imfashanyo, aho ONU ishinja Israel gushyiraho inzitizi zituma abaturage bicwa n’inzara.

Israel yo ishimangira ko nta mbogamizi ibaho mu gutanga imfashanyo, kandi ko nta bantu barimo kwicwa n’inzara.

Kuva intambara yatangira ku wa 7 Ukwakira (10) 2023, nyuma y’igitero cya Hamas cyahitanye abagera ku 1.200 muri Israel , abandi 251 bagatwarwa ari imbohe, abanye-Palestina bo muri Gaza barenga 60.000 bamaze gupfa. Muri bo, abagera kuri 169, barimo abana 93, bapfuye bazize inzara n’imirire mibi nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Gaza buyobowe na Hamas.

@bbc