Minisitiri w’Intebe mushya yasabwe ibirimo kwihutisha iterambere ry’igihugu
Dr. Edouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, yasabye uwamusimbuye, Dr. Justin Nsengiyumva, kubakira ku byagezweho no gukomeza kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu y’iterambere, NST2. Minisitiri w’Intebe mushya yashimangiye ko azayobora mu buryo buganisha ku gushaka bisubizo, hagamijwe gukomeza urugendo rw’iterambere rifitiye akamaro abaturage.

Ibi byagarutsweho mu muhango yo guhererekanya ububasha wabaye ku wa Gatanu, taliki 25 Nyakanga (07) 2025, wabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe ku Kimihurura, aho Dr. Justin Nsengiyumva yatangiye inshingano ze zo kuyobora Guverinoma y’u Rwanda, asimbuye Dr. Edouard Ngirente wari umaze imyaka umunani ari Minisitiriw’Intebe.
Mu ijambo rye, Dr. Ngirente yagarutse ku rugendo rw'imyaka umunani yari amaze muri izi nshingano, yongera gushimira Perezida Paul Kagame ku bw'amahirwe yo gukorera Igihugu yamuhaye. Yanashimiye kandi abagize Guverinoma n'abakozi bakoranye ku murava wabo mu kuzuza inshingano za Guverinoma.
Yasabye Dr. Nsengiyumva kubakira ku bimaze kugerwaho, akibanda cyane ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y'Iterambere ya NST2; igamije iterambere ry'imibereho myiza, ubukungu n'imiyoborere.
Dr. Nsengiyumva nawe yashimiye cyane Perezida Kagame wamugiriye icyizere kandi ashimangira ko azaharanira gukora mu buryo bufatika buganisha ku bisubizo hagamijwe gukomeza urugendo rw'iterambere ry'u Rwanda rifitiye akamaro abaturage.
Uyu muhango w’ihererekanyabubasha wabaye nyuma yo kurahira kwa Dr. Nsengiyumva imbere ya Perezida Kagame, nka Minisitiri w’Intebe mushya hamwe n’abaminisitiri ndetse n'abanyamabanga ba leta, mu gikorwa cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.