Inteko zishinga Amategeko zasabwe guhuza imbaraga mu guhangana n'ibibazo byugarije Isi

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, yagaragaje ko ubufatanye n’ubutwererane hagati y’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi ari inkingi ikomeye yo kubaka amahoro, ubutabera n’iterambere rirambye.

Jul 30, 2025 - 21:27
Jul 30, 2025 - 21:31
 0
Inteko zishinga Amategeko zasabwe guhuza imbaraga mu guhangana n'ibibazo byugarije Isi

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nyakanga (07) 2025, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama ya 6 y’Abaperezida b’Inteko ku Isi, iri kubera i Genève mu Busuwisi, iyobowe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko z’Ibihugu (IPU).

Mu ijambo rye, Dr Kalinda yavuze ko Isi yugarijwe n’amakimbirane, ibibazo bikomeye n’ubusumbane bukabije, ashimangira ko ubufatanye bw’Inteko ku rwego mpuzamahanga ari bwo buzatanga ibisubizo birambye.

Yagize ati: “Muri iyi si yugarijwe n’ibibazo n’amakimbirane, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yifuza kongera gushimangira ko ubutwererane bw’Inteko ku Isi ari ingenzi. Multilateralism ni inkingi ya mwamba y’amahoro, ubutabera n’iterambere ririmo bose.”

Uretse ubufatanye, iyi nama inibanda ku guteza imbere imiyoborere irimo bose, kongerera ubushobozi inzego zishinga amategeko, no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mikorere yazo.

Iyi nama yitabiriwe n' Abaperezida b’Inteko baturutse mu bihugu birenga 140, bigamije gushakira hamwe ibisubizo ibibazo bikomeye Isi ihanganye na byo, aho yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Isi iri mu makuba: Ubufatanye bw’Inteko n’ubutwererane mu gushakira amahoro, ubutabera n’iterambere kuri bose.”