Izungura ryose rigomba kunyura kwa Noteri: izindi mpinduka ziri mu mushinga mushya w’itegeko
Umushinga mushya w'itegeko rigenga abantu n'imiryango watowe, harimo impinduka zigamije gukemura ibibazo by’imanza zishingiye ku nyandiko mpimbano cyangwa guhindura inyandiko zemeza ko umutungo runaka warazwe binyuze mu mucyo, nk’ ibikunda kugaragara nyuma y’urupfu rw’uwaraze.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Valentine Uwamariya, ubwo yasobanuraga akamaro k’umushinga w’iri tegeko ku wa 18 Werurwe(03), yavuze ko impinduka ziteganijwe ari ugukemura amakimbirane n’ibibazo biba hagati y’abazungura nyuma y’urupfu rw’uwaraze ku bushake. Ari nabyo abazungura bakunze gushinjanya hagati yabo ko bamwe bahimbye inyandiko cyangwa bayihinduye, rimwe na rimwe bikabaganisha mu manza.
Hashingiwe ku mubare wa ba noteri bigenga bari hirya no hino mu gihugu, ndetse na ba Noteri ba Leta, umushinga w’itegeko uteganya ko ‘uraga’ azategura umurage mu buryo bwa nyabwo kugira ngo hirindwe impimbano.
Mu ngingo ya 367 y’umushinga w’itegeko, iteganya uburyo bwo gutegura umurage mu nzira nyazo ko ari ikorewe imbere ya Noteri cyangwa ushinzwe irangamimerere waho uraga atuye [iwe] cyangwa acumbitse.
Ushinzwe irangamimerere cyangwa noteri nibo bazajya babika inyandiko y'umwimerere kandi mu gitabo cyabigenewe, hakandikwamo itariki bikoreweho hamwe n'izina ry'utanze umurage, aho atuye cyangwa yabaga. Ndetse nanone inyandiko y’irage ikanabikwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Izi nyandiko zose kandi umushinga w’itegeko uteganya ko zigomba kugirwa ibanga zikazahabwa bene kuragwa nyuma yuko uwarazwe yapfuye.
Depite Justine Mukobwa, yavuze ko imiryango imwe n’imwe yo mu Rwanda ibanye neza ku buryo ifite umukuru w’umuryango wemewe kandi wubashwe na buri wese kuburyo iyo umubyeyi ari hafi gupfa ahishurira irage umuntu wizewe mu muryango kandi wubahwa n’abandi bagize umuryango.
Icyakora, Depite Mukobwa yabajije niba iki gikorwa cyaba kigifite agaciro igihe kitanyuze kwa noteri. Minisitiri Mujawamariya yasobanuye ko n'imiryango ibanye neza igomba kujya kwa noteri kugira ngo ishake gukorera mu mucyo.
Avuga ko kujya kwa Noteri bikenewe mu rwego rwo kwirinda imanza z’abantu bahindura irage ryabo. Mujawamariya avuga ko amategeko abereyeho kurinda no gukumira.
Anavuga ko ibyo bizafasha kurinda amakimbirane yashobora kuvuga atewe n’irage.
Kumenyekanisha irage
Ingingo ya 369 y’uyu mushinga w’itegeko iteganya ko mu minsi 90 nyuma y’urupfu rw’umurage, umukuru w’umuryango ashyiraho itariki yo gutangaza irage ryakozwe ku bushake ku bazungura ba nyakwigendera. Kuri iyo tariki kandi, haba hari abashinzwe ibijyanye n’izungura. Umuntu ubishaka akaba yakwitabira icyo gikorwa.
Umushinga w’itegeko kandi ugena ko mugihe iki gihe kitubahirijwe, umuntu ubishaka ashobora kuregera urukiko rubifitiye ububasha, rwaho nyakwigendera yaratuye cyangwa yabaga kugirango ategeke gutangaza irage.
Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yemeje umushinga w’iri tegeko ku ya 18 Werurwe (03), kandi uzasuzumwa na komite y’abadepite ibishinzwe, mbere yuko utorwa nk’itegeko.