Ese kwigisha abakiri bato ihame ry’uburinganire byazakemura ibibazo biba mu miryango mu gihe kizaza?

Buri gihe, abagiye kurushinga babanza kwigishwa uko umuryango ukwiye kubaho bishingiye ku kwimakaza ihame ry’uburinganire. Gusa bamwe mu babyeyi bavuga ko ayo masomo bahabwa mu madini n’amatorero ubuyobozi buba bukwiye guhozaho na nyuma yo gushyingirwa. Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango isanga igisubizo gihamye kiri mu gutozwa ihame ry’uburinganire abakiri bato.

Aug 23, 2023 - 18:20
 0
Ese kwigisha abakiri bato ihame ry’uburinganire byazakemura ibibazo biba mu miryango mu gihe kizaza?

Ubusanzwe hashyizweho amategeko atandukanye agamije kurushaho guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Ayo mategeko yigishwa  abagiye kurushinga, ariko bakayigishwa  isaha imwe mbere yo gusezerana.

Icyakora KABERA Nyiraneza Ange; ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rwezamenyo, avuga ko abagiye gusezerana bahabwa inyigisho zijyanye no kubaka umuryango mushya mu gihe cy’isaha, ariko iyo saha idahagije kugirango module bagenderaho ibashe kubahirizwa.

Yagize ati: “turabigisha tukababwira icyo itegeko riteganya n’ukuntu abagiye gushyingiranwa bagomba kuzitwara mu rugo rwabo.”

“ umunsi umwe rero ntabwo bishoboka!ni mutoya ariko niwo dufote bitewe n’igihe tuba dufite. Kuko umunsi wo gusezeranaho ni isaha imwe, ariko ku wa gatatu, ho dufata nk’amasaha nk’atatu cyangwa ane noneho tukabasha kuganira kuko urabona module ni nini, ntabwo wayigisha wa munsi w’abagenzi bagomba kuza gusezerana. Hoya, aho, umunyamabanga nshingwabikorwa abigisha itegeko noneho ibi tuba twabikoze mbere, buri wa gatatu."

Gusa ku ruhande rw’ababyeyi bo basanga isaha imwe ntacyo itwaye, cyane ko iza yunganira ibyo amatorero n’amadini yigishije.

Umwe yagize ati: “ibyo aribyo byose mbere yuko baza hano[ku Murenge] baba barabanje kunyura mu matorero n’amadini basengeramo. Umurenge nawo hari ibyo wongeraho, iyo saha cyangwa iminota 30 muvuga nibwirako ntacyo itwaye!”

“ birumvikana ko abantu bagomba kwigishwa, bakanahozaho, bakanabiha umwanya uhagije.”

Undi ati: “mbona ubu biterwa nabo wigisha abo bari bo kuko ntabwo ari aha tubibona, haba mu nama barabivuga kenshi.”

Icyakora Nyiraneza avuga ko iyo abagiye gushyingiranwa bamaze gusezerana imbere y'amategeko, nta kindi gikurikirana uretse kuba bakwitabira izindi gahunda za Leta.

Ati: " Ariko nyuma ya Marriage kuvuga ngo buri muntu turamukurikira mu rugo biragoye kuko nibwo bahita bajya muri gahunda zindi z’imigoroba y’imiryango.”

Gusa bamwe bakavuga ko inyigisho bahabwa zakagombye gufasha umuryango kubahiriza iri hame. Ibi bikiyongeraho kuba amadini n’amatorero basaba ko inyigisho zabo zihabanye cyane n’izo bigisha abagiye kurushinga, bitewe nuko bo batigisha za gatanya, mugihe ku Murenge muri iyo saha imwe babyigishwa, bikagira ingaruka ku mibanire mu miryango.

Nimugihe kandi kugeza ubu, hakigaragara imbogamizi zitandukanye zirimo imyumvire mike ku ihame ry’uburinganire ndetse bigira ingaruka ku ntego z’ ibyo igihugu cyiyemeje.

Kuboneka kw’imfashanyigisho zo gusoma kimwe mu byafasha buri wese!

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, isanga kuba hari agatabo gakubiyemo amwe mu makuru y’ingenzi afasha kurushaho gusobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ari kimwe mubyatuma buri wese akabonamo ubumenyi bwo kubahiriza iri hame.

Gusa kugira ngo ryubahirizwe bisaba ko buri wese kumva ko bimureba, ndetse bigahera ku muryango.

Ubwo Prof. BAYISENGE Jeannete yarakiri Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, yavuze ko “ni ngombwa ko abantu bamenya ariya mategeko, ni na ngombwa ko abana bamenya ariya mahame y’uburinganire yibanze bakiri batoya. Umwana w’umuhungu agatozwa kubaha umwana w’umukobwa, mushiki we, kuba responsible no gukora adategereza ko umugabo azamuzanira…izo ni amahame abana bagomba gutozwa bakiri batoya.”

“ kandi na hahandi hose Gender twavugaga yubakirwa harimo mu muryango, gutegura abagiye kurushinga ndetse no guherekeza abamaze kurushinga…. Wenda nagiraga ngo mbamare impungenge ko iyo mfashanyigisho ari igikorwa cya buri wese kandi ni imfashanyigisho udakeneye kwigishwa gusa, ahubwo nawe wakwisomera.”

“ gushyira hamwe np kumva ko ihame ry’uburinganire rireba buri wese kandi buri wese abyungukiramo. Iyo bishyzwe mu bikorwa neza, umugore akabyumva neza, umugabo akabyumva neza, abana bakabyungukiramo….”

Hashize igihe Leta y’u Rwanda ishyira imbaraga mu guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’inzira yo kugera ku iterambere rirambye.

Ibi bishimangirwa n’amategeko atandukanye arangajwe imbere n’Itegeko Nshinga ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, aho ihame ry’uburinganire ari rimwe mu mahame-remezo igihugu cyubakiyeho.