Israel yahakanye kugaba igitero ku ruganda rwa Nikeleyeli rwari guteza ibibazo bikomeye

Ubuyobozi bw’ingabo za Israel bwahakanye ko byagabye igitero ku ruganda rwa nikeleyeri rwa Bouchehr. Uru ruganda nirwo rwonyine ruri gukora muri Iran. Ibi byatangajwe nyuma y’uko umuvugizi wa gisirikare cya Israel yari yatangaje ko uru ruganda ruri mu bice byagabweho ibitero.

Jun 19, 2025 - 20:13
Jun 19, 2025 - 23:20
 0
Israel yahakanye kugaba igitero ku ruganda rwa Nikeleyeli rwari guteza ibibazo bikomeye

Mu gusobanura ibyo yahaye izina ry’ikosa ryatangajwe”, umwe mu bayobozi bakuru bw'ingabo za Israel yavuze ko “nta gitero cyigeze kigabwa kuri Bouchehr”, ashimangira ko ibikorwa bya gisirikare byibasiye gusa izindi nganda za nikeleyeri zirimo iz’i Natanz, Ispahan na Arak. Izi nganda zifatwa nk’inkingi ya mwamba mu mishinga ya Iran yibanda ku gukomeza ubushobozi bwayo mu bya nikeleyeri.

Uruganda rwa Bouchehr, ruherereye ku nkengero z’Inyanja ya Perisi, rugizwe n’ibikorwa bifite uruhare runini mu gutanga amashanyarazi, kandi impuguke z'abarusiya n'izo zirukora mo. Kugaba igitero kuri uru ruganda byari gutuma ikibazo cy’intambara kijya ku rundi rwego rukabije.  Byashoboraga  kandi gutera ihumana ry’umwuka n’amazi, ndetse bigahungabanya umutekano w’akarere n’isi yose muri rusange.

Nubwo Israel yahakanye gushoza igitero kuri Bouchehr, Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yahamije ko igihugu cye gikomeje umugambi wo kurandura burundu “ikibazo cya nikeleyeri cya Iran n’ibisasu bya balisitike”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu bitaro bya Soroka mu gace ka Beersheva, nyuma y’uko nabyo bigabweho igitero, Netanyahu yagize ati: “Intego yacu ni ebyiri: nikeleyeri n’ibisasu bya balisitike. Turimo kurangiza igikorwa cyo kurandura iyi nkeke. Turashaka guca burundu icyago cy’intwaro za kirimbuzi zishobora kurimbura Israel.”

Ku rundi ruhande, Iran yagaragaje ko nayo ikomeje gufata ingamba z’imbere mu gihugu, aho ku wa Kane Polisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu 24 bakekwaho gukora ubutasi ku nyungu za Israel no guharabika isura ya Repubulika ya Kisilamu ya Iran.

Nk’uko byatangajwe n’ikigo cy’itangazamakuru Tasnim, Umuyobozi wa Polisi mu burengerazuba bwa Teheran, Kiumars Azizi, yavuze ko abo bantu barimo gukorera umwanzi binyuze kuri internet no mu bundi buryo bwo gutumanaho, bagamije kuyobya rubanda no kwangiza isura y’ubuyobozi bwa Iran.

Nubwo Israel ihakana kuba yibasiye uruganda rwa Bouchehr, icyizere cy’uko ibi bihugu byombi byasubira ku meza y’ibiganiro kiracyari hasi. Abasesenguzi ku mutekano mpuzamahanga bakomeje gutanga impuruza ko iyi ntambara itari mu magambo gusa, ahubwo ishobora kugira ingaruka ndende mu karere no ku isi, igihe cyose impande zombi zanze kuganira.

@rfi