Amerika yatangaje iminsi isabwa ngo Iran ikore intwaro kirimbuzi
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko Iran ifite ubushobozi buhagije bwo gukora intwaro ya kirimbuzi (nucléaire) mu gihe kitageze no ku byumweru bibiri, bitewe n’icyemezo gishobora gufatwa n’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane.
Yavuze ko “Iran ifite byose ikeneye kugira ngo ikore intwaro ya kirimbuzi. Icyo bakeneye gusa ni icyemezo cy’umuyobozi w’ikirenga, kandi gukora iyo ntwaro byabatwara nk’iminsi 15. Ibyo byaba ari ikibazo gikomeye ku mutekano wa Israel, Amerika, ndetse n’Isi yose.”
Ibi byatangajwe mu gihe amakimbirane hagati ya Iran n' ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, akomeje gufata indi ntera. Hari impungenge z’uko Iran yaba igiye kugera ku rwego rwo gukora intwaro za kirimbuzi, cyane ko ifite uruganda rukomeye yubatse munsi y'umusozi rufite ubushobozi bwo gukomeza gukora no mu bihe by'intambara.
Israel ntirabasha kurasa kuri uru ruganda kuko rufite ubwirinzi buhambaye. Amerika yonyine niyo ifite ubushobozi bwo kurusenya ikoresheje intwaro yayo ifite ibiro bisaga ibihumbi 13.5.
Nimugihe kugera ku ntwaro kirimbuzi kwa Iran ari ibintu bishobora gutera umutekano muke mu karere no ku Isi muri rusange.
Icyakora, nubwo ibimenyetso by'ukwegereza iyi ntwaro bigaragara, Perezida Donald Trump yavuze ko atarafata icyemezo cyo kugaba igitero kuri Iran.
Mu butumwa bwatanzwe n’umuvugizi we, Karoline Leavitt, Trump yagize ati: “Nzafata icyemezo niba ngomba kugaba igitero kuri Iran cyangwa se kubireka mu byumweru bibiri biri imbere.”
Yongeyeho ko icyemezo cye kizashingira ku buryo ibiganiro bishobora gutangira hagati ya Amerika na Iran mu gihe cya vuba.
Ibi bivuze ko ibihe biri imbere bishobora kuba umusemburo w’icyemezo gikomeye hagati y’ibihugu byombi, hagati y’intambara cyangwa ibiganiro. Abasesenguzi bavuga ko nubwo Trump agaragaza ko ashishikajwe n’amahoro, amagambo akomeye ari guteranwa hagati y’ibihugu byombi ashobora gushyira igitutu ku muryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa b’Amerika mu karere.
Mu gihe inama y'umutekano ku rwego rw'umuryango w'Abibumbye izaterana ku wa Gatanu yiga kuri iki kibazo.
@rfi.