Umwami wo muri Uganda yimwe uburenganzira bwo kwinjira muri Namibia

Leta ya Namibia yanze kwongera igihe uruhusha rwo kwinjira muri iki gihugu (visa) y’ rw’umwami Mutebi II wa Buganga wo muri Uganda uri kuhivuriza kuva muri Mata (04) uyu mwaka.

Jul 18, 2024 - 20:36
 0
Umwami wo muri Uganda yimwe uburenganzira bwo kwinjira muri Namibia

BBC ivuga ko indwara y’Umwami Mutebi II wa Buganga ari kwivuza itigeze itangazwa. Gusa ibitaro ari kuvurirwamo nibyo byari byasabye ko Visa ye yakongerwa.

Ariko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Namibia yatanze igisubizo kivuga ko itegeko ry’igihugu rigenga abasohoka n’abinjira mu gihugu ritanga iminsi itarenze 90 ku mwaka ku banyamahanga  bagomba kumara mu gihugu.

Ibi bibaye mugihe biviugwa ko abategetsi ba Namibia bagaragaje ko batashimishijwe n’uburyo hakozwe imyigaragambyo y’abanya-Uganda ku biro bya Ambassade yayo.

Ikinyamakuru NBC cyatangaje ko umutegetsi wo muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yasubije ubusabe muri aya magambo, yagize ati “Ndebye amatariki, nifuza kubamenyesha ko ibyo mwasabye byo kwongererwa igihe bitemewe.”

Uhagarariye Uganda muri Afrika y'Epfo mu minsi ishize yavuze ko abategetsi ba Namibia batashimishijwe n'iburabuzwa ry'abakozi babo bo muri Ambassade ku bijyanye no kuba uwo mwami ari muri icyo gihugu.

Muri Gicurasi (05), hakozwe imyigaragambyo kuri Ambassade ya Namibia mu Bwongereza, aho hari abanya-Uganda bagiye gusaba ko hagaragazwa iminsi  uyu mwami amaze muri icyo gihugu. Abo bashakaga ko Namibia igaragaza aho uyu mwami aherereye nk’uburyo bwo kuvuguruza ibihuha bivuga ko yaba yarashimutswe.

Gusa Namibia yahise ishikiriza icyo kibazo abategetsi b’ubwami bwa Buganda. Nimugihe hashize ibyumweru bibiri bamwe mu bategetsi bo mu bwami bwa Buganda bagiye muri Namibia gushaka amakuru mpamo ku buzima bw’umwami Mutebi II maze biteza urwikekwe mu migenderanire na Perezida Yoweri Museveni wabinenze.

Icyo gihe, Museveni yagize ati: “Nsabye abanya-Uganda bose kureka kugerageza kwerekana ko bitaye k’umwami cyane.”

Amakuru avuga ko izo ntumwa z’ubwami bwa Buganda zagiye muri Namibia abategetsi ba Uganda batabizi ndetse barafashwe bahatwa ibibazo n’ubutegetsi bwa Namibia. Bivugwa ko bababajije niba bari bafite uruhusha rwo kubona umwami.

Ku wa gatatu, ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyasubiyemo umutegetsi avuga ko ari 'ibintu bisanzwe bikorwa' ko umunyamahanga uhamaze iminsi 90 asubira mu gihugu cye.

Ati:''Nta mpaka na nke ziri muri ibyo,'' bivugwa na Erastus Hailwa; ukora muri Ministeri y’Ububanyi n’amahanga.

Ku rundi ruhande, Uganda yavuze ko izubahiriza icyemezo cya Namibia.

Oryem Okello; minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yagize ati: ''Namibia yavuze ko itanezwe ubwo buryo bubi bwo kwamamaza igihugu, kandi tugomba kubaha aho bashize.”

Yongeyeho ko “tugomba kubaha amategeko yabo n'imibereho yabo. Kuva umwami (Kabaka) agiye muri Namibia, abantu benshi igihugu bagihinduye isoko binjiramo uko bashatse.”

Ubwami bwa Buganda ni bwo bwa mbere bunini muri bune bwa kera bwo muri Uganda. Gusa nta na bumwe bufite ububasha bwa poritike ariko buracyafite ijambo mu gihugu.