Gushinjwa gukoreshwa mu butasi byatumye Antivirus’ ya Kaspersky ihagarikwa gukoreshwa muri Amerika

Ikigo cya Kaspersky Lab cyo mu gihugu cy’Uburusiya, gikora porogaramu z’ubwirinzi bwa mudasobwa (Antivirus) yahagaritse burundu gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko iki gihugu kigaragaje ko ishobora gukoreshwa mu butasi na guverinoma y’Uburusiya.

Jul 16, 2024 - 15:56
 0
Gushinjwa gukoreshwa mu butasi byatumye Antivirus’ ya Kaspersky ihagarikwa gukoreshwa muri Amerika

Iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa kuva ku italiki 20 Nyakanga (07), nyuma yaho urwego rushinzwe ubucuruzi muri Amerika buhagaritse icuruzwa ry’ibicuruzwa by’iki kigo ku butaka bwa Amerika, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Kaspersky.

Ibi kandi bibaye nyuma y’uruzinduko rwa Gina Raimondo; Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ubucuruzi, yagiriye i Moscow, mu kwezi gushize, agatangaza ko Kaspersky ihagaritswe gukoreshwa muri Amerika.

Icyo gihe yibukije abantu bose bayikoresha kwitegura kuyihagarika kuko ishobora guteza ibibazo birimo kwifashishwa mu guhungabanya umutekano w’igihugu. Yavuze ko itazongera kugurishwa cyangwa ngo ivugururwe ku bayikoresha.

Mu itangazo iki kigo cyashyize hanze, cyavuze ko “Ni icyemezo kibabaje kandi kigoye kubihagarika, kubera ko amahirwe y’ubucuruzi muri icyo gihugu atagishoboka.”

Rinavuga ko “kampani yasuzumye yitonze inagenzura ingaruka z’ibisabwa n’abategeko y’Amerika nuko hafatwa umwanzuro ubabaje kandi ugoye  kuko nta mahirwe y’ubucuruzi akiboneka muri iki gihugu.”

Ubusanzwe Guverinoma ya Amerika yahagaritse gukoresha Software za Kaspersky Lab ariko urwego rw’ubucuruzi rwateye indi ntambwe yo gukumira igurishwa ryazo muri Amerika.

Urwego rw’amategeko rwagaragaje ko umwanzuro w’uru rwego ufitanye isano n’iteka rya Perezida Biden yashyizeho umukono muri 2021 mu rwego rwo kurinda amakuru y’abanyamerika ku bigo by’amahanga ndetse n’iryashyizweho umukono na Donald Trump muri 2019.

CNN igaragaza ko ibirego by’urwego rushinzwe ubucuruzi muri Amerika kuri   Kaspersky Lab byatangiye muri Mata (04), uyu mwaka.

Abarenga miliyoni 400 n’ibigo 240 000 byo ku Isi nibyo bikoresha anti-Virus ya kaspersky. Gusa imibare y’ibigo byo muri Amerika ndetse n’abantu ku giti cyabo bayikoresha ntabwo uzwi neza.

Ku rundi ruhande ariko, BBC ivuga ko  Kaspersky Lab ikorera mu bihugu 31, ndetse hari n’abafitanye nayo imikoranire ibihumbi 270 000 mu bihugu 200.

Iki kigo cyatangijwe muri 1997 i Moscou, kiba sosiyete ikomeye ya software arwanya virusi ku isi ndetse ihanganye n'ibigo nka McAfee na Symantec bifatwa nka mukeba wayo.

Iki kigo kandi cyamenyekanye k'urwego rwo hejuru mu kwita ku mutekano wo kuri interineti kubera kumenya gusesengura ibikorwa bya hacking bikekwa ko bikorwa na guverinoma zitandukanye zirimo Uburusiya, Amerika na Israel, ariko kandi n’ibyaha by’iterabwoba byibasira abayikoresha  umunsi ku wundi.

Kaspersky Lab yatangaje ko “izakomeza gushora imari ku masoko akomeye kandi igakomeza kwiyemeza gufasha abakiriya bayo n'abafatanyabikorwa bayo no kubarinda.