Mu gutandukana kw'abashakanye, imirimo yo kwita ku rugo izajya igenerwa agaciro kari hagati ya 10 na 39%
Umushyinga w'itegeko rigenga abantu n'muryango wagejejwe mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda urateganya ko mugihe abashakanye bagiye gutandukana imbere y'abategeko batazajya bagabana imitungo mu buryo bungana ndetse ko umucamanza azajya aha agaciro imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa ikorwa n'umwe mu bashakanye.

Ibi byatangajwe ubwo umushinga w'iri tegeko washyikirizwaga abadepite mu nteko ishingamategeko kur'uyu wa mbere, ku ya 18 Werurwe (03) 2024.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango yabwiye inteko nshinga mategeko ko hari ingingo zimwe na zimwe mw'itegeko rigenga abantu n'umuryango zigomba guhinduka zigahuzwa n'ibihe ndetse bikanafasha mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
Zimwe muri izo ngingo zirimo aho abagiye gutandukana barasezeranye ivangamutungo risesuye batazajya bagabana mu buryo buangana umutungo mugihe bataramarana imyaka itanu bashakanye. Nimugihe ingingo isanzwe bagabanaga umutungo ku kigero kingana (50%), ibigaragazwa nk'ibitiza umurindi izamuka ry'abasaba ubutane mu nkiko ndetse harimo n'abatandukana na mbere yo kumarana umwaka.
Rumwe mu rubyiruko rwakunze kugaragaza ko hari ababikoraga mu buryo bufatwa nka business mugihe azi neza ko gutandukana kwe hari icyo azabona, ndetse ku ruhande rumwe bigateza amakimbirane mu miryango, ubukene n'ibindi.
Gusa Minisiteri y'Uburinganire n'umuryango ivuga ko umushinga w'iri tegeko witezweho gukemura bimwe mu bibazo byugarije umuryango.
Imirimo yo mu rugo izahabwa agaciro mu rubanza rwa gatanya!
Mu mushinga w'itegeko rigenga abantu n'umuryango urimo kwigwaho mu nteko nshingamategeko uteganya ko kandi mu gihe cy’urubanza rw’ubutane, igihe umwe mu bashakanye agaragaza ko mugenzi we batagabana mu buryo bungana, umucamanza azajya aha agaciro imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa [unpaid care work].
Iyi mirimo irimo kwita ku bana, kwita ku murwayi mu rugo, kwita ku muntu ukuze uba mu rugo, kuvoma, guteka... ikorwa n’umwe mu bashyingiranywe. Iyo mirimo izajya igenerwa agaciro kari hagati ya 10 na 39% by’agaciro k’imitungo bungutse uhereye umunsi batangiye kubana.
Iruhande rw'ibi kandi, hari ingingo zimwe zigize uyu mushinga zizahinduka zirimo ikuraho ingingo yasabaga abagiye kwaka gatanya kwitaba urukiko amezi 3, aho urukiko rubumva mu bihe bitandukanye, rukabagira inama rugerageza kubunga.
Izi mpinduka MIGEPROF ivuga kozigamije kugabanya ibibazo bimwe na bimwe, cyane cyane ihohoterwa.