“Nta mahoro, nta mutekano niba nta leta ya Palestine” Umuvugizi wa Perezida Abbas

Jan 19, 2024 - 15:59
Jan 19, 2024 - 22:00
 0
“Nta mahoro, nta mutekano niba nta leta ya Palestine” Umuvugizi wa Perezida Abbas

Umuvugizi wa Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, yatangaje ko muri aka karere nta mutekano cyangwa amahoro bizabaho mugihe hatabayeho gushyiraho igihugu cyigenga cya Palesitine. 

Ibiro ntaramakuru bba leta ya Palestine, Wafa, umuvugizi wa Abbas yavuze ko amahoro azashoboka ari uko hashyizweho igihugu cya Palesitine ggifiteumurwa mukuru witwa Jerusalem-Est, ku mipaka ya 1967.

Umuvugizi yongeyeho ko "Akarere kose kari hafi yaho ibitunga biruka kubera politiki y'ubugizi bwa nabi bw'abayobozi bashyizweho ma Israeli yahigaruriye hamwe n'abaturage ba Palestine ndetse n'uburenganzira bwabo.

Ibi byatangajwe nyuma yaho ibihugu by'ibicuti bya Israeli birimo Leta zunze ubumwe z'Amerika basabye ko hashyirwaho leta ebyiri nk'igisubizo kirambye cy'amakimbirane arangwa mu burasirazuba bwo hagati.

Ibyo bihugu bivuga ko hashyigwa n'igihugu cya Palestine kigaturana na Israeli. Icyakora Netanyahu Benyamin, minisitiri w'intebe wa Israeli, yabwiye itangazamakuru ku wa kane, ko atazemera ko Palestine ibaho nk'igihugu.

Nubwo ibyo asabwa bisa nko kumushyiraho igitutu mu kugana inzira y'ibiganiro nk'uburyo bwahagarika intambara muti Gaza, Netanyahu yavuze ko intambara yo muri Gaza izakomeza kugeza intago zigezweho zirimo kurandura umutwe wa Hamas, kugarura abatwawe nk'imbohe.