Iran yatangaje ko iri gushaka igisubizo gikwiriye nyuma yo kugabwaho igitero na Amerika
Guverinoma ya Iran yavuze ko igitero cyagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku nganda zayo zikomeye za nucleaire ari "igikorwa cy’iterabwoba cyakorewe igihugu cyigenga". Yasabye amahanga kwamagana ibyo yise “ubugizi bwa nabi butagira ishingiro”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko “Ibi ni ibikorwa bihungabanya amahoro ku isi, bitigeze bibaho mu mateka. Bizagira ingaruka z’ibihe byose ku mutekano w’akarere no ku batari bake ku isi.”
Yavuze ko Amerika yarenze ku mategeko mpuzamahanga, anongeraho ko Iran ifite uburenganzira busesuye bwo kwirengera.
Dore uko icyo gitero cyakozwe
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kur'iki Cyumweru, Amerika yohereje indege za B-2 Spirit ku nganda eshatu zikomeye: Fordow, Natanz na Isfahan, aho hakorerwaga ibikorwa bifitanye isano no gutunganya uranium. Izi ndege zaturutse i Missouri, zigenda zisimburanya indege zo kuzigemurira lisansi mu kirere mu rugendo rwatwaye amasaha arenga 30.
Mu kurimbura uruganda rwa Fordow rwubatse mu nda y'umusozi, ndetse byavuzwe kenshi ko Amerika ariyo ifite ubushobozi bwo kurusenya, Amerika yakoresheje bombes za GBU-57 zizwiho ubushobozi bwo kwinjira metero 60 z’ubutaka mbere yo gguturika.
Izo bombe zafashije mu kurimbura ibice bikomeye bya Fordow, aho Iran bivugwa ko yari ifite centrifuges zitunganya uranium yegereye urwego rw’intwaro za kirimbuzi ndetse uburyo rwari rwubatse mu buryo rukomeza gukora no mu bihe by'intambara. Israel ntabwo yari yarigeze irurasaho kuko itari ifite ubwo bushobozi.
Naho inganda za Natanz na Isfahan ni aho uranium n’ibindi bikoresho byabikwaga, na byo byagabweho ibitero hakoreshejwe missiles za Tomahawk. Izi nganda zo zari zimaze iminsi zibasirwa n'ibitero bya Israel kuva byatangira.
Ubutegetsi bwa Amerika bwishimiye ko ibi bitero byatanze umusaruro, ndetse Perezida Trump yavuze ko ubu ari igihe cy'amahoro. Trump agabye ibitero mbere y'igihe yari yaratangaje ko azafatira umwanzuro.
Abategetsi ba Israel bamuvuze imyato, bahamye ko uretse kuba inshuti y'abayahudi n'ubutegetsi bwa Israel, Amerika ari umuyobozi w'Isi.
Iran Yatangaje ko itazaceceka imbere y’akagambane
Nyuma yo kugabyaho ibi bitero, Iran yahise yohereza ubutumwa bukomeye ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko nubwo nta myuka y'ubumara cyangwa radiyo active yagaragaye, ibyo bikorwa byagize ingaruka z’ubushotoranyi bishobora gutuma ibintu bihindura isura mu karere ka Moyen-Orient.
Minisitiri Araghchi yakomeje agira ati: “Iki ni igitero cyakozwe n’igihugu cyirengagije amahame y’Umuryango w’Abibumbye. Ntituzemera guceceka imbere y’ubugome nk’ubu.”
Yongeraho ko "Abaturage batuye hafi y’inganda byagabweho ibitero nta n'umwe wahungabanyijwe, nk’uko byemejwe n’Ikigo cya Iran gishinzwe umutekano wa nucléaire;
Yavuze ko igihugu cye kiri gusuzuma igisubizo kiboneye kigomba gutanga kandi gihuye n’amategeko mpuzamahanga, ndetse ko Iran ishishikajwe no kwirinda guteza indi ntambara, ariko nanone itazigera yemera gutakaza ubusugire bwayo.
Nubwo Iran ivuga ko itifuza intambara, amagambo yayo agaragaza ubushake bwo kwihagararaho no gukumira ishyirwa hasi ry’ubusugire bwayo. Uko irabyitwaramo mu minsi iri imbere, nibyo bizagena niba isi ijya mu mahoro, cyangwa niba akarere kongera kwibona mu muriro w’amasasu.
@rfi, the guardian, CNN, reuters...