Israel - Hamas: Amerika irashinjwa kuba yarateje intambara ya Israel na Hamas.

Hossein Amir-Abdollahian, ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Iran, yashinje Lta zunze ubumwe z’Amerika kuba ariyo yateje intambara iri kuba hagati ya Israel na Hamas. Avuga ko ibintu bishobora gukwira Akarere k’Ibirasirazuba bwo hagati.

Oct 23, 2023 - 13:30
Oct 23, 2023 - 15:01
 0
Israel - Hamas: Amerika irashinjwa kuba yarateje intambara ya Israel na Hamas.

Hossein yavuze ko intambara ya Israel ishobora gukwirakwira mu karere kose mugihe itahagarika ibitero byayo kuri Gaza.

Ubusanzwe Iran ishigikiye umutwe wa Hamas ndetse n’uwa Hezbollah ikorera muri Libani, yose y’abanyapalestine igaba ibitero kuri Israel.

Hamas iherutse kugaba igitero gikomeye ndetse gitunguranye kuri Israel ihitana ubuzima bw’abantu 1400, mu gitondo cyo ku wa 7 Ukwakira (10) 2023. Iki gitero cyatumye Israel itangiza intambara yo gusiba burundu umutwe wa Hamas utegeka akarere ka Palestine ka Gaza.

Kugeza ubu, Israel irakoresha ibitero byo mu kirere mugihe iri gutegura igitero gikomeye cyo ku butaka, mugihe imibare yerekana ko kugeza ubu abanyapalestine 4 600 aribo bamaze gupfa mu gihe cy’ibyumweru bibiri iyi ntambara itangiye, nk’uko bitangazwa n’urwego rw’ubuzima rwa Hamas. Nimugihe Israel yamaze gutangaza ko igiye kongera ibitero byayo byo mu kirere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru I Tehran, Hossein Amir-Abdollahian, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Iran, yagize ati:“Ndaburira Amerika n’igikoresho cyayo Israel ko niba badahagaritse vuba bwangu amabi bakorera ikiremwamuntu n’itsembabwoko muri Gaza, ikintu icyo ari cyo cyose gishoboka igihe icyo ari cyo cyose, kandi ibintu bishobora gukwirakwira mu karere kose.”

Avuga ko ingaruka zishobora kuba mbi kandi zikaze ndetse zikagira n’inkurikizi zikomeye, haba mu karere kose cyangwa kuri abo bose bakongeza iyi ntambara.

Yongeyeho ko imfashanyo ya gisirikare Amerika iha Israel ari icyemezo ko amakimbirane akomeje muri Gaza ari intambara iva hanze ikorwa na Israel ariko mu izina rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika”.

Amerika ishinjwa na Iran guteza iyi ntambara, hashingiwe kur’iyi mfashanyo ya gisilikare igeneye Israel mu rwego rwo kuyifata mu mugongo.

Mu minsi ishize, ubwo Perezida Biden yasuraga Israel, yatangaje ko Amerika itazigera yemera gutsindwa intambara na Hamas ndetse n’Uburusiya [muri Ukraine na Israel].

Icyakora no ku ruhande rw’Amerika, abategetsi bo hejuru baburira ko iyi ntambara ishobora gukwirakwira.

Lloyd Austin; minisitiri w’ingabo w’Amerika, yaburiye ko hashobora kubaho ibitero bikaze ku ngabo za Amerika cyangwa ku baturage bayo.

Yabwiye ikinyamakuru ABC cyo muri Amerika, ati :"Niba hari umutwe uwo ari wo wose cyangwa igihugu icyo ari cyo cyose gishaka kwagura iyi ntambara no kwishora kuri ibi bintu bibabaje cyane…inama yacu ni: ntiwibeshye”,

Antony Blinken; minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’Amerika, nawe yavuze ko ibintu bishobora gukomera bitewe n’imitwe ikoreswa na Iran [Hezbollah na Hamas]. Avuga ko Amerika iri gufata ingamba zose zishoboka kugira ngo irinde” abanya- Israel n’abany-Amerika.

Ibi byatangajwe mugihe ku mupaka wa Israel na Liban, ingabo za Israel zimaze igihe zihanganye n’abarwanyi b’umutwe wa Hezbollah kuva Intambara ya Israel na Hamas yatangira muri Gaza.

Ibi byiyongeraho kuba ibirindiro by’ingabo za Amerika muri Irak ziherutse kugabwaho ibitero bya drone.

Kugeza ubu, Israel yaburiye abarwanyi ba Hezbollah kutibeshya ngo bayigabeho ibitero. Netanyahu avuga ko igihugu cye kitazigera cyinjira mu ntambara n’uyu mutwe kuko abarwanyi bawo nibibeshya bazaba bakoze ikosa rizatuma urimburwana n’igihugu cya Liban.