Gaza: Ibikorwa by’ubutabazi bigiye guhagarara kubera kubura ibikomoka kuri peteroli.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpuzi muri Palestine UNRWA) ryatangaje ko ritewe impungenge no kuba rizahatirwa guhagarika ibikorwa by’ubutabazi bitewe n’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Oct 24, 2023 - 21:43
 0
Gaza: Ibikorwa by’ubutabazi bigiye guhagarara kubera kubura ibikomoka kuri peteroli.

Iri shami ryavuze ko ibikorwa byaryo bishobora guhagarara ku mugoroba wo ku wa gatatu.

Yifashishije urubuga rwayo rwa X [rwahoze rwitwa Twitter]  ryagize riti: “nitutabona lisansi ku mashami yacu yose, bizaba ngombwa ko duhagarika ibikorwa byacu mu karere ka Gaza kuva ejo ku mugoroba.”

Ibi byatangajwe ku munsi wa 18 w’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas w’abanyapalestine, ukorera muri Gaza.

Ku rundi ruhande, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) naryo ryatangaje ko "Abaganga barimo kubaga nta kinya cyangwa ibindi bikoresho by'ibanze byo kubaga".

Tamara Alrifai; umuvugizi wa UNRWA, avuga ko amakamyo adashobora kugera ahifuzwa hose ndetse ko na za generateri zidashobora gutanga umuriro w’amashanyarazi mu bitaro, mu mazu akora imigati, mu nganda zitunganya amazi.

Ibikomoka kuri peteroli byahindutse ibicuruzwa by’ingenzi muri Gaza

Kugeza ubu, amakamyo atwaye imfashanyo yemerewe kwinjira mu gace ka Palesitine ariko atarimo ibikomoka kuri peteroli.

Dr Rick Brennan; Umuyobozi w’ibikorwa byihutirwa bya OMS mu karere ka Mediterane, yagize ati: "Dupfukamye dusaba ibikorwa by’ubutabazi birambye, bifatika kandi birinzwe."

Mu kiganiro n'abanyamakuru i Cairo mu Misiri, yasabye abantu bose bafite ubushobozi bwo gufata icyemezo cyangwa gushyira igitutu ku bafata ibyemezo, gukora ubuvugizi kur’iki kibazo cy’ubutabazi budakemura ibibazo byugarije abanyapalestine.