Menya ibihugu bya mbere ku isi bifite abaturage bashaje .
Imibare yerekana ko Ubuyapani aribwo buza imbere ku isi mu kugira abaturage bashaje kurusha abandi. Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’isi, umuntu urenze umwe mu bantu 10 baba mur’iki gihugu aba afite imyaka 80 y’amavuko.

Imibare yerekana ko kandi ko 29.1% by'abantu miliyoni 125 baba muri iki gihugu cyo muri Aziya bafite imyaka 65 cyangwa irenga. Nako kakaba ari agahigo.
Ubuyapani kandi ni bwo buzi imbere ku isi mu kugira umubare muto w'abana bavuka, bukaba buri kurwana no kongera umubare wabo kugira abavuka babe benshi.
Ni igihugu gifite abantu bashaje cyane ku isi, ufatiye ku rugero rw'imyaka nibura 65, nk'uko bitangazwa na ONU.
Iyi mibare ingana na 24,5% cyabo Butaliyani buza ku mwanya wa kabiri mu kugira abantu bakuze cyane ku isi, na 23,6% muri Finland iza ku mwanya wa gatatu.
Ubuyapani bwugarijwe n'igabanuka ry'abantu, umubare munini w'abashaje.
Imibare yerekana bo abantu bo mu Buyapani bafite nibura imyaka 65 bagera kuri 34.8% by'abayapani bose muri 2040, nk'uko bitangazwa n'ikigo gikora ubushakashatsi, National Institute of Population and Social Security Research.
Imibare y'abantu bakuze cyane bakiri mu kazi kiri mu biri hejuru mu bihugu biteye imbere: Abakozi bafite imyaka 65 kuzamura bagera kuri 13% by'abakozi bose mu Buyapani.
Ariko ibyo ntacyo bigabanya ku muzigo w'amafaranga leta ikoresha mu kubateganiriza mu hazaza.
Ubuyapani bwaciye umuhigo mu kwemeza integuro y'itegeko nshinga, amafaranga icyo gihugu kigiye gukoresha, kubera ayo abakozi biteganyiriza muza bukuru.
Kongera umubare w'abana bavuka nabyo ntibiragera ku kigero cyofuzwa mugihe ubuzima bukomeje guhenda cyane hamwe n'amasaha menshi abbakozi mu kazi.
Umubare w'abana bavuka uri kugabanuka mu bihugu byinshi harimo n'Uburayi, ariko kikaba ikibazo gikomeye cyane mu Buyapani.
Imibare igaragaza ko umwaka ushize w'2022, abana bari munsi ya 800 000 aribo bavutse mur icyo gihugu, imibare mike cyane kuva hatangiye iryo barurwa mu kinyejana cya 19.
Muri 1970, iyo mibare isaga miliyoni ebyiri.
Muri Mutarama (01), Minisitiri w'intebe Fumio Kishida yavuze ko igihugu cye kibangamiwe no kudashobora kubaho nk'igihugu kubera igabanuka ry'abana bavuka.
Ariko, abategetsi bbshidikanya ku kibazo cyo kwakira abakozi b'abimukira nk'igisubizo kuri iryo gabanuka ry'imbyaro.
Ibindi bihugu byo ku mugabane wa Aziya bihanganye n'ibibazo by'igabanuka ry'abantu risa n'iryo.
Mu mwaka ushize w'2022, Abashinwa baragabanutse cyane, inshuro ya mbere kuva mu 1961.
Ni mugihe muri Korea y'Epfo yabonye imibare mito cyane cy'abana bavuka ku isi.