Gushyingira abahuje ibitsina byateje impaka.

Sep 26, 2023 - 14:43
Sep 26, 2023 - 14:55
 0
Gushyingira abahuje ibitsina byateje impaka.

Ubukwe buheruka kuba mu Buhinde  bw'abahuje igitsina [ couple ya LGBQ+] muri Leta ya ya Punjab yo majyaruguru y'iki gihugu bwagarutsweho cyane ndetse bunateza impaka mu gihugu. Ni nyuma yo kuba hategerejwe icyemezo cy'urukiko rw'ikirenga cyo kwemera cyangwa kwanga gushyingira abahuje igitsina.

Dimple w’imyaka 27 ufatwa nk’umumuso ndetse na Manisha w’imyaka 21 nibo bashyingiwe  mu bukwe bwabereye mu mujyi wa Bathinda ku itariki 18 Nzeri (09) bahabwa umugisha n’imiryango yabo, ibintu byafashee  nk'ibidasanzwe kandi bitamenyerewe mu Buhinde aho imiryango myinshi igikomeye ku bya cyera [conservateur].

Ariko icyari kirenze kurushaho mur'ubu bukwe kandi kidasanzwe ni uko gushyingirwa kwabo kwaherewe umugisha muri gurdwara: urusengero rw’aba Sikh,  aho uwitwa umukwe n’umugeni bakoreweho imihango y’idini yo gushyingirwa.

Ubu bukwe bwanenzwe na bamwe mu bakuru b’iri dini barimo ukuriye abandi witwa Giani Raghbir Singh wavuze ko gushyingira abahuje igitsina ari ikintu kitari karemano kandi kinyuranyije n’amahame ya Sikh.

Yavuze ko gushyingira abagore babiri imbere ya Guru Granth Sahib ' igishusho gitagatifu cy’aba-Sikh' ari uguhonyora gukabije ukwemera kwabo.  Asaba abakuru b’idini rya Sikh baho hantu guhagarika padiri Hardev Singh wabashyingiye, hamwe n’abandi bantu batatu bamufashije, kugeza igihe hatanzwe amabwiriza mashya.

Juva icyo gihe, Hardev Singh kuva yahise avanwa mu nshingano ze.

Gugusobanura impamvu yashyingiye Dimple na Manisha,Hardev yavuze ko atashoboraga kumenya ko abo yashyingiye bombi ari abagore kuko umwe muri bo yari yambaye icyitwa ‘turban’: igitambaro cyo mu mutwe cy’abagabo.

Gusa Dimple yarabihakanye, ahubwo avuga ko mbere bari batanze inyandiko z’imyirondoro yabo ku rusengero zerekana abo ari bo, bityo ko nta mpamvu yo kubibeshyaho.

Dimple akomoka mu karere ka Mansa mugihe Manisha avuka i Bathinda ari naho habereye ubukwe bwabo. Aba bombi ibice bavukamo ni ibyaro, aho uburenganzira bw'abaryamana bahuje igitsina [ LGBTQ+ ] butajya buganirwaho mu ruhame.

Dimple niwe usengera mu idini ry’aba-Sikh, naho Manisha akaba agasengera mu ba-Hindu. Bavuga ko bahuriye ubwo bari abakozi mu ruganda rukora imyenda i Zirakpur, umujyi uri hafi y’umurwa mukuru wa Punjab witwa Chandigarh.

Ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abantu hafi 70 bo mu miryango yabo. Mu mafoto y'ubukwe, Dimple yari yambaye umwambaro gakondo w’abagabo w’ibirori , mugihe Manisha yari yambaye ikanzu, umukenyero n’igitambaro cyo mu mutwe, hamwe n’imirimbo itukura ku maboko.

Ubusanzwe Dimple akunda kwambara ishati n’ipantaro ndetse akogosha umusatsi we nk’abagabo, Gusa avuga ko ubwo yabwiraga ababyeyi be ko yumva adashishikazwa n’abasore, bamwumvise ndetse bakemera kumufasha no kwakira ibyishimo bye.

Dimple ni umwana w'ikinege iwabo ndetse avuga ko yigeze gushaka kwibagisha kugira ngo ahindure igitsina cye, agana kwa muganga ariko kuko ababyeyi be bari bafite impungenge kubera ingaruka byagira ku buzima bwe ahitamo kubireka.

Avuga ko ajya gukora I Zirakpur mu mwaka w' 2017  ariho yamenyeye ibijyanye n’aba LGBTQ+. Ati: “Nahahuriye n’abafite imyumvire nk’iyanjye bumva uko nteye kandi menya amakuru nyakuye kuri YouTube.”

Manisha avuga ko Dimple atari we bakundanye bwa mbere. Ati: “Nakundanye n’undi mukobwa imyaka itanu. Mu ntangiriro z’uyu mwaka turatandukana. Nyuma nkundana n’undi mukobwa amezi nk’atatu, ane, ariko na we ntibyakunda.”

Icyo gihe Dimple yakoranaga na Manisha, kenshi niwe wamufashaga mu makimbirane yagiranaga n’abakobwa bakundanaga.

Dimple avuga ko icyo gihe aribwo yabonye ko Manisha yamubera umugore, bdetse uko barushagaho kwegerana bisanga babaye couple izwi.

Manisha avuga ko Dimple yamusabye ko bazabana kuri telephone nyuma y'iminsi itatu cyangwa ine bemeranyijwe gukundana, yongeraho ko yabyemeye adashidikanyije.

Gusa byasabye imbaraga kumvisha ababyeyi be ko agiye gushyingiranwa na Dimple.

Ati: “Mama yambwiye ko bidashoboka ko nshakana n’umukobwa [nkanjye]. Namwumvishije ko niba ashaka ko nishima andeka ngashakana n’uwo nshaka. Amaze kubyemera yabyumvishije na data.”

Nyuma nibwo ababyeyi babo bahuye ndetse bemeranya italiki y'ubukwe. Kuko DDimple yasengeraga muba Sikh, ababyeyi be bavuze ko ashaka gushyingirwa mu migenzo yabo, nuko begera umupadiri waho.

Bashimangira ko batigeze bahisha irangamimerere ryabo ndetse bagaragaza n' icyemezo cyo gushyingirwa bahawe na komite y’urusengero.

Hategerejwe icyemezo cy'urukiko rw'ikirenga ku burenganzira bwo gushingirwa kw'aba_LGBTQ+

Gushyingirwa kwa Dimple na Manisha kubayeho mugihe mu mwaka w' 2018, Ubuhinde bwavanyeho itegeko rihana imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina [LGBTQ+], ariko ntibyemewe kubashyingira byemewe n’amategeko.

Muri iki gihe, Urukiko rw’Ikirenga rwumvise ubusabe bwa benshi barusaba gutanga uburenganzira ku bantu bose kugira ngo bashyingirwe uko babishaka, umwanzuro warwo witezwe mugihe cya vuba.

Gusa kugeza ubu, gushyingira abahuje igitsina ntabwo byemewe n’amategeko muri iki gihugu, bivuze ko Dimple na Manisha batabona uburenganzira nk’ubwa couple y’umusore n’inkumi.

Inteko nkuru y’idini ry’aba-Sikh ivuga ko irimo gukora iperereza rireba niba nta guhonyora amategeko yaryo kwabayeho mu gushyingira Dimple na Manisha.