Hafashwe abiyita abapfumu bagaruza ibyibwe no gushakira abagumiwe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwagaragaje abagabo batatu barimo umunyamahanga; aho bigiraga abapfumu n’abavuzi gakondo, bagamije kwiba abaturage. Bafatanywe ibikoresho bitandukanye birimo inzoka n'akanyamasyo.

Apr 3, 2024 - 15:32
Apr 3, 2024 - 15:43
 2
Hafashwe abiyita abapfumu bagaruza ibyibwe no gushakira abagumiwe

Abatawe muri yombi beretswe itangazamakuru kur'uyu wa 3 Mata (04) 2024, ni Kayitare Joseph w’imyaka 44, Muhajir Kitara Innocent; umunye-Congo wafatanywe inzoka yo mu bwoko bwa Cobra n’akanyamasyo ndetse na Mazimpaka Bernard.

RIB ivuga ko inzoka ya Cobra bivugwa ko yavuye ku kirwa cya Idjwi n’akanyamasyo yabihaye RDB.

Abatawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gutunga, kugura inyamaswa yo mu gasozi n’ibindi byaha bibiri bibishamikiyeho, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, ndetse no kwihesha ikintu cy’undi.

Dr. Murangira B Thierry; Umuvugizi wa RIB, yabwiye itangazamakuru ko  aba bagabo bafatiwe mu Karere ka Kamonyi, muri Ruyenzi. Ariko bakoreraga i Gikondo na Gatenga, mu  Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko iyo bavumburwaga ngo barimukaga, ati: “ngo iyo bimutse bavuga ko bimukanye laboratoire”.

Dr. Murangira yanavuze ko aba bagabo bafashwe baba bavuye mu buryo bwo kwihesha ikintu cy’undi muri violence (kiboko) bakajya mu byitwa white collar crimes, ubutekamutwe bakoresha impu z’inyamaswa.

Mu gusobanurako uko aba bagabo bakoraga ibi byaha bakurikiranyweho, RIB ivuga ko bakoreshaga uburyo bwinshi harimo kubeshya ko bagaruza ibyibwe, bakoresheje izo mbaraga bitaga ko ari iz’ubupfumu.

Inavuga ko bivugiraga ko batanga imiti y’inyatsi, abashaka abagabo ndetse no kugaruza ibyibwe.

Laboratoire yabo iba itatsemo impu z’inyamaswa, ibijyo by’ibi bindi.

Uko inzoka n’akanyamasyo byakoreshwaga

Ubugenzacyaha buvuga ko mu buryo ibi byaha byakorwaga, uwitwa Kayitare yabaga ari imbere ya Rideau, naho Mutajir na Bernard baba bari imbere bavuga indimi z’amayobera ziswe iz’ikuzimu.

Mu mikorere yabo, uwo bakiriye yasabwaga gukuramo imyambaro yo hejuru no kuzana 50 000frw n’igiceri cy’i 100frw.

Kuko Kayitare yabaga yavuganye n’uwo batekeye umutwe kandi yamubwiye amakuru yose, yajyanaga ituro kwa ba bakurambere kuko bafite amakuru. Bakavuga ko batemeye ituro, noneho ba bakurambere bakohereza akanyamasyo n’inzoka, wa muntu yatinya akongeraho andi mafaranga.

Wa muntu bamukoresha ibikorwa byose apfutse amaso, bakamubwirwa ko amafaranga ye bayatwitse kandi babeshya, noneho bakamupfukura amaso bamubwira ko azagaruka, ariko agategereza, agaheba.

RIB isobanura ko uwo baheruka kwiba bamutwaye miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, ashaka ko bamugarurira miliyoni 50.

Ivuga ko mu myaka itatu ishize yakiriye ibyaha nk’ibi 113, n’ababikekwaho barenga 200, naho amafaranga yibwe ni miliyoni 102 z’amafaranga y’u Rwanda.

RIB inavuga ko bariya bantu batagira icyangombwa gihabwa abavuzi gakondo.

Kugeza ubu, abafashwe bafungiye kuri RIB ya Nyamirambo n’iya Nyarugenge. Mu byaha bitandatu bakekwaho, ikiremereye gihanishwa igifungo cy’imyaka 10.