Gen. Brice Oligui Nguema ugiye kuyobora inzibacyuho muri Gabon ni muntu ki?
Gen. Brice Oligui Nguema wagizwe Perezida w’inzibacyuho niwe wari ku ruhembe rw’abahiritse ubutegetsi bwa Ali Bongo, aho mbere yo guhirika ubutegetsi, ariwe wari ukuriye umutwe w’abakomanda bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Ni umuhungu w’imfura w’umwifisiye, yatorejwe mu ishuli ya gisilikari rya Meknès ryo muri Maroc.
Ni umwe kandi mu batanze ubufasha mu nkambi ya Omar Bongo, wahoze ari perezida wa Gabon ndetse akaba se wa Ali Bongo wahiritswe ku butegetsi. Ubwo bufasha yabutanze kugeza muri Kamena (06) 2009, avuye ku butegetsi.
Nguema akomoka mu ntara ya Haut-Ogooue iherereye mu majyepfo ashyira Iburasirazuba bwa Gabon, ikaba ihana imbibi na Repubulika ya Congo-Brazaville. Aha kandi ninaho Perezida Ali Bongo akomoka.
Mu bijyanye n’igisilikari, Nguema yasimbuye murumuna wa Bongo wahuje umubyeyi umwe, nk'umuyobozi w’ingabo z’igihugu cya Gabon mu Kwakira (10) 2019. Izi ngabo zindashyikirwa ziba zifite inshingano zo kurinda Perezida w’igihugu, umuryango we ndetse n’abandi bantu bakomeye.
Nyuma yo guhabwa inshingano nsha muri 2019, Nguema yatangije igikorwa yose ‘guhanagura ibiganza’ "clean hands" kigamije guca inyerezwa ry’umutungo wa leta.
Nguema yavuzwe mu iperereza ryakozwe mu mwaka w’ 2020 n’umushinga ushinzwe kurwanya ibyaha nokurwanya ruswa (OCCRP), uhuriweho n’abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye, ryagaragaje ko bamwe bo mu muryango wa Bongo baguze imitungo ihenze muri Amerika.
Umuryango wa Bongo niwo wari uyoboye icukurwa rya Peteroli mu gohe kingana n’imyaka 50. Mubagaragajwe nk'abanyabyaha muri iyo raporo bose nta n’umwe wigeze agira icyo abivugaho.