Kid &Miss Elsa: Uwo yambitse ikamba ninawe yasigiye ururabyo!

Mu bukwe bwa Ishimwe Dieudonné na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa bwabaye mu mpera z'icyumweru gishize hagaragayemo udushya twinshi muri ibi birori byari binogeye ijisho ndetse bihatse amateka atazibagirana hagati y'abakundana uruzira uburyarya ndetse by'umwihariko mu ruhando rw'imyidagaduro. Muri iyi nkuru, ntabwo tugaruka ku dushya twose twahagaragaye, ahubwo tugiye kugaruka ku muhango wo gusiga ururabyo rw'umugeni. Aha wakwibaza uti ese urwa Miss Elsa rwasigiwe nde?

Sep 4, 2023 - 22:44
Sep 5, 2023 - 07:26
 0
Kid &Miss Elsa: Uwo yambitse ikamba ninawe yasigiye ururabyo!

Ubusanzwe umuhango wo kujugunya ururabo, biba igihe ubukwe bugiye guhumuza, ufite inkomoko mu gihugu cy'Ubufaransa ahagana mu kinyejana cya 12 gishyira icya 13, ariko ugenda ukwirakwira no mu bindi bihugu byo hirya no hino ku isi, n'u Rwanda rurimo.

Ururabo mvuga ni rumwe umugeni aba afite mu ntoki, ndetse ha mbere cyaraziraha ko atandukana narwo. Gusa uko ibihe byagiye biha ibindi, uyu muco warakuze, ndetse bigera aho umugenzi abasha kuba yaruha undi mukobwa cyangwa umugore asaba kuzaba umugeni mu gihe kizaza, mbese ugomba gukurikiraho.

 Kujugunya ururabo hejuru byo byabaga bigamije gusaba Imana amahirwe. Ubusanzwe umugeni ajya imbere y'itsinda ry'abakobwa maze akareba imbere akarujugunya hejuru ariko nanone inyuma ye muri rya tsinda ry'abakobwa. ubwo urusamye niwe mugeni uzakurikira.

Reka twigarukire mu bukwe bwa Ishimwe Dieudone [Prince Kid] na Miss Iradukunda Elsa bwabaye ku ya 1 Nzeri (09) mu muhango wo gusezerana imbere y'Imana, nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa wari wabaye ku wa kane, ku ya 31 Kanama (08) 2023.

Ubwo Miss Elsa yajugunyaga ururabo hejuru, rwasamwe na Miss Iradukunda Liliane, Nyampinga w'u Rwanda 2018, bivuze ko uwo yambitse ikamba ari nawe yasigiye ururabo rw'ubugeni, nk'umugenzi uzamukurikira.

Miss Liliane wari watahanye ububwe bwa Miss Elsa na Kid, n'umukunzi we,  kenny Imfura, mu kugaragaza ibyishimo afite yagiye asanga umukunzi we na rwarurabo ndetse na Miss Elsa hamwe n'aandi bakobwa, maze Miss Liliane amuhoberana ubwuzu, na Miss Elsa aza kubiyungaho.

Kenny Imfura yashatse gutera ivi ngo asabe Liliane kuzamubera umugore [ bisa no gutebya] ariko bamusaba ko atabikora. Ibi nabyo mu muco w'Abafaransa [ navuze ko hakomoka uyu muco], iyo umukobwa yasamaga ururabo , umukunzi we yahitaga amujya inyuma maze agatera ivi amusaba ko yamubera umugore, ubwo n'abategura ibirori bagahita bitegura ubukwe bukurikiraho.

Miss Iradukunda Liliane wabonye izuba ku ya 18 Nzeri (09) 1999 ni umwe muri ba Miss Babiri [ Miss Meghan ] batashye ubukwe bwa Nyampinga mugenzi wabo, aho mu gusaba no gukwa bari mu bambariye Prince Kid.