Intambara ya Israel -Hamas: Ese yaba ari ihungabana rishya mu bukungu bw’isi?

Hashize ibyumweru bibiri birenga hatangiye Intambara hagati ya Israel n'umutwe wa Hamas w'abanyapalestine. Byinshi mu bihugu bikomeje kugaragaza ko iyi ntambara ishobora kuzakwirakwira mu burasirazuba bwo hagati, ndetse igateza ingaruka nyinshi. Gusa ushobora kwibaza niba ishobora kugira ingaruka ku bukungu bw'isi?

Oct 24, 2023 - 16:19
Oct 24, 2023 - 16:50
 0
Intambara ya Israel -Hamas:  Ese yaba ari ihungabana rishya mu bukungu bw’isi?

Intambara ibayeho nyuma y'igihe Uburusiya bugabye igitero muri Ukraine yahungabanyije ubukungu bw'isi, bwari butangiye kuzahuka nyuma yaho buhungabanyijwe n'icyorezo cya Covid-19.

Kuva intambara ya Israel na Palestine yatangira, ubuyobozi bw'ikigega cy'ubukungu ku isi [IMF] bwagaragaje ko nayo ihangayikishije ku bukungu.

Mu nama rusange ya IMF iherutse kubera i Marrakech, Kristina Georgevia yavuze ku gicu gishya kiri guteza umwijima mu bukungu bw’isi, aricyo iyi ntambara.

Yagaragaje uko akarere kari kuberamo intambara kagira uruhare rungana na 40% by'ibikomoka kuri peteroli bishyira ku isoko ku isi, bityo kuba mur'ibi bihe bishobora kugira ingaruka zihuse ku izamuka ry'ibiciro.

Ibi bibayeho mugihe cy'imyaka itatu ishize, ubukungu bw'isi bwahuye n'ibindi bihe bibiri bikomeye nabyo byahungabanyije ubukungu.

Ibi birimo icyorezo cya Covid-19 cyatangiriye mu Bushinwa mu mpera za 2019, kigakiwrakwira isi muri 2020. Harimo kandi n'intambara Uburusiya bwashoje muri Ukraine yagize ingaruka ku biciro ku isoko, aho yateje izamuka ry'ibiciro ahanini rishingiye ku ibura ry'ibiribwa ryatewe n'ibihano ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi byafatiye Uburusiya.

Kugeza ubu, ikigero ibiciro ku isoko byazamutseho ni ubwa mbere ribayeho mu myaka 50 ishize.

Ku italiki ya 16 n'iya 17 Ukwakira (10) 1973, ibihugu by'Abarabu byacukuraga peteroli, byemejeko bizamura ibiciro bya peteroli kubera impamvu za politiki. Muri icyo gihe, Israel yari yagabye igitero ku butaka bw'abarabu bo mu bihugu bihana imbibi nayo.

Ni intambata ya Kippour yateje ibibazo mu bihugu binyamuryango bya OPEP [umuryango ugizwe n'ibihugu bicukura peteroli ku isi]. Icyo gihe, ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli byazamutse vuba ku kigero gikomeye. Mu gihe cy'amezi atatu, ibiciro byikubye inshuro enye zose.

Nyuma y’iturika ry’ibitaro bya Al Ahli biherereye mu karere ka Gaza, nanone Iran yahamagariye ibihugu by’abayisilamu gufata ibyemezo bishingiye kuri peteroli.

Kugeza ubu, Amateka arasa nkaho yisubiye, ariko hari byinshi byahindutse kuva icyo gihe. Urugero, Israel ntabwo itumiza peteroli yayo mu Kigobe cya Golfe, nubwo itumiza nkeya mu bihugu bya leta ya Kisilamu ya Iran. Icyakora usanga iyitumiza mu bihugu birimo  Azerbaïdjan, Kazakhstan, Gabon, ndetse no muri Brésil: ibihugu bidateje ikibazo nubwo bimwe ari iby'abayisilamu.

RFI ivuga ko ubu OPEC itiyigeze yitabira uyu muhamagaro wa Iran; ndetse ko nta nama idasanzwe yigeze itegurwa.

Ibi byatumye izamuka rya peteroli ku isoko mpuzamahanga rigera kuri 3% gusa, ndetse igitutu nacyo cyagabanutse vuba.

Venezuela niyo gusa yamaze gushyiraho ibihano. Ingano ya Peteroli isabwa n'itangwa biratandukanye cyane.

Mur'iki gihe, isoko rya OPEC riragaragaza imbaraga nke cyane. Gusa ibihugu binyamuryango biherutse [ku ya 18 Ukwakira (10)] gushyira ku isoko ingano ya peteroli ingana na kimwe cya kabiri cy'ikenewe ku isi ndetse umunsi wakurikiyeho ikoze ibyo, yongeye gushyira ku isoko ingana na kimwe cya gatatu gusa.

Muri iki gihe, Peteroli icukurwa iba igenewe cyane cyane abatuye umugabane wa Aziya, kuburyo butagira ingaruka kuri Israel gusa hamwe n'inshuti zayo zo mu Burengerazuba bw' isi, kuko ingaruka zigera no ku bakiliya babo muri Aziya n'ahandi.

Nimugihe akenshi usanga ibihugu byaragiye bishyiraho ibigega bya peteroli bishobora kwifashishwa mu bihe yabaye nkeya ku isoko, mu rwego rwo kugabanya uburemere bw'ikibazo kiba kiriho. Ibi birashoboka ko biri gufasha za Leta zitandukanye z'ibihugu muri iki gihe.

Menya ibihugu byagizweho ingaruka n'izamuka ry'ibiciro bya peteroli?

Ibihugu bitumiza Peteroli n'ibiyikomokaho byose bizagirwaho ingaruka n'izamuka ry'ibiciro byayo. Ibi niko bimeze mu bihugu byinshi birimo n'ibyo ku mugabane w'Uburayi.

Gusa ibihugu birasabwa gushora amafaranga kugira ngo bigabanye uburemere bw'ingaruka iryo zamuka ryagira ku biciro ku isoko, cyane nkuko byagiye bikorwa mu bihe by'icyorezo cya Covid-19.

Ku ruhande rw'ibihubu bikennye cyangwa ibiri mu nzira y'amajyambere bishobora kugorwa no koroshya ingaruka kugira ngo bifashe ababituye guhangana n'izamuka ry'ibiciro ku isoko.

RFI ivuga ko banki nkuru z'ibihugu zazamuye igipimo cy'inyungu kugira ngo bikureho imbogamizi zaterwa n'ihungabana ry'ifaranga. Ibihugu bifite inguzanyo nyinshi nabyo kandi  bizagorwa no kubona izindi zo kwifashisha muri iki kibazo harimo n'izamuka ry'ibiciro nko mu Butaliyani n'Ubufaransa.

Gusa na none iyi ngingo inareba ibihugu bikennye cyane birimo n'ibisanzwe byugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke, amapfa ndetse n'ibindi....