Barasaba ibigega by’amazi nk’ibyabafasha kubungabunga inzuki zibacika

Abakorera ubuvumvu ku nkengero za pariki y’akagera mu karere ka Kayonza bavuga ko mu gihe cy’impeshyi inzuki zibacika bitewe no kubura amazi zinywa. Basaba ko bahabwa ibigega biyabika kugira ngo bazajye babasha kuzuhira ntizibacike. Icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga ko bugiye gusuzuma imiterere y’iki kibazo.

Aug 23, 2023 - 20:26
Dec 10, 2023 - 00:16
 0
Barasaba ibigega by’amazi nk’ibyabafasha kubungabunga inzuki zibacika

Ibikorwa by’ubworozi bw’inzuki bikorerwa mu mirenge iri ku nkengero za pariki y’Akagera buri gutezwa imbere kugira ngo hongerwe umusaruro w’ubuki, ndetse bifashe n’abavumvu kubona umumaro mwiza.

Ishimwe Fiston; umukozi wa Pariki y’Akagera ushinzwe guhuza ibikorwa bya Pariki n’abaturage, avuga ko hari gahunda yo guha abavumvu icyanya cyo kwagikamo imizinga ahantu hangana na hegitari zisaga ibihumbi 120.

Yagize ati: “RDB ifite gahunda yo guha ubuhumekero Pariki y’Akagera kuri metero 100 uturutse ku ruzitiro, aho imbibe zigera uyu munsi.”

“ Icyo cyanya rero kizaba ari umwanya mwiza ku bavumvu  kuko hashobora kuba haterwamo ibiti bya gakondo, hanyuma imizinga bakayagikamo. Azaba ari hegitari ibihumbi 120, bivuze ko azaba ari icyanya kinini cyane gihagije ku bavumvu.”

Nubwo  bimeze gutya ariko, kugira ngo inzuki zitange ubuki bwinshi, mubyo zikenera harimo n’amazi. Abakorera ubuvumvu mu nkengero za Pariki y’Akagera bataka kutagira amazi yo kuziha. Bavuga ko ibi bituma bakoresha ibijerekani biciye.

Bavuga ko ubu buryo nabwo bubavuna cyane, bityo bafashwa kubona ibigega bayabikamo kugira ngo baruhuke izo mvune, nk’uko bitangazwa na Bagiraneza Josephine; umuyobozi w’ihuriro ry’abavumvu bo mu mirenge ikora kuri Pariki y’Akagera mu karere Kayonza.

Yagize ati: “Imbogamizi turazifite, cyane cyane ko buriya inzuki zikundana n’imvura. Imvura iyo yaguye, ibiti bikaraba, imyaka ikera nibwo tugira umusaruro [w’ubuki].”

“ ariko tugira imbogamizi y’izuba cyane. Bidusaba ngo tuzuhirire igihe izuba ryavuye cyane ariko ku rwego rwacu, tugenda tuhashyira ibijerekani tukabicamo kabiri nuko tugashyiramo amazi n’ utwatsi kugira ngo zijye zibona amazi.”

‘ ariko nabwo ntizibura gusonza zikaducika. Nibura dufite nk’ibigega binini kuburyo twajya tubona amazi y’imvura akibikamo noneho tukajya twuhirira. Ariko ubu biratugora kuko turavoma tukayajyanayo ku mitwe.”

Nyemazi John Bosco; Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, avuga ko  nk’ubuyobozi bagiye kuganira n’abavumvu kur’iki kibazo  kugira ngo bumve imiterere yacyo banafashwe kubona ibyo bigega kugira ngo umusaruro w’ubuki uboneka muri aka karere wiyongere.

Ati: “ari ukwita kur’iyo mibereho y’inzuki kuko ari nayo izana nubwo buki, kimwe n’iyo mishinga dusanzwe dukorana na Parike, nabyo twareba ko ari umushinga twakurikirana noneho n’ibyo bigega bikaba byashyirwaho kugira ngo byunganire ibyo bikorwa kandi biteze imbere ubuvumvu.”

Ubusanzwe ku nkengero za pariki y’Akagera hagitse imizinga y’inzuki isaga ibihumbi 4 ariko hari gahunda yo kuyizamura ikagera ku mizinga ibihumbi 20. Imibare igaragaza ko  abavumvu basaga 400 [bibumbiye mu makoperative 14] aribo bahakorera.

Mu mwaka ushize w’ 2022, abavumvu basaruye toni 12.5 z’ubuki zibinjiriza miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda. Nimugihe  bateganya ko muri uyu mwaka w’ 2023, bazasarura toni 15 z’ubuki biteze ko zizatanga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.