Israël-Hamas:ubuyobozi bwa Hamas bwasabye ibihugu by’abayisilamu kubaha intwaro
Ubuyobozi bukuru bwa hamas bwasabye ibihugu by’abayisilamu kubaha ubufasha bw’intwaro kugira ngo ibone uko ihangana na Israel muri Gaza. Ni mugihe ukuriye dipolomasi muri Amerika, Blinken yageze muri Israel mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’iki gihugu kugira ngo harebwe uko amakimbirane yarangira nk’inzira yafasha abanyapalestine bo muri gaza bakomerewe n’ibibazo kuberas kubura ubutabazi.

Kugeza ubu, hashize iminsi 95, Israeli itangije urugamba rwo kurandura umutwe wa Hamas w’abanyapalestine utegeka muri Gaza.
Minisiteri y’ubuzima ya Hamas igaragaza ko kuva iyi ntambara nyuma y’ibitero byo ku ya 7 Ukwakira (10) umwaka ushize, abantu 23 210 biganjemo abagore, urubyiruko ndetse n’abana aribo bamaze kuyigwamo, mugihe abagera kuri 60 000 bakomeretse.
Amahanga akomeje gusaba ko iyi ntambara yarangira, cyane ko hafi y’abatuye muri Gaza bavuye mu byabo.
Ismaïl Haniyeh; ukuriye umutwe wa Hamas, yasabye ibihugu by’abayisilamu gushyigikira uyu mutwe, bakawuha inkunga irimo intwaro zayifasha kwivuna ingabo za Israel ziyugarije mu bitero byo ku butaka ndetse no mu kirere.
Yagize ati: “uruhare rw’ibihugu by’abayisilamu (…) ni runini n’igihe kirageze cyo gushyigikira ukwihangana hakoreshsjwe intwaro, kuko iyi ni intambara ya Al-Aqs. Ntabwo ari intambara y’abaturage b’abanyapaletine gusa.”
Ibi yabigarutseho abinyujije mu nyandiko ya Doha yoherereje itangazamakuru ryo muri Gaza.
Kuginda kuri Al-Aqsa, umukuru wa Hamas yabishingiye ku kuba umusigiti wa Al-Aqsa w’i Yerusalemu ni ahantu ha gatatu hatagatifu ku bayisilamu.
Ibi yabitangaje mugihe kandi Antony Blinken yageze I Tel-Aviv, aho yagiye kugirana ibiganiro n’ubutegetsi bwa Israel ku buryo bwo guhoshya amakimbirane yo mui Gaza nk’ibibangamira uburenganzira bw’abanyapalestine b’abasivile, bigatuma batabona ubutabazi.
Antony Blinken; Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yakoze uru ruzinduko mu mugambi wo guhatira Israeli gukora byinshi mu kurinda abasivili muri Gaza no kugerageza gukumira ihungabana ry’akarere.
RFI ivuga ko nyuma yo yageze muri Israel, Blinken avuye mu ruzinduko mu bihugu by’abarabu bikomeje kugirwaho ingaruka n’intambara yo muri Gaza.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Israël Katz, umunyamabanga wa Leta ya Israel, yavuze ko “ nzi imbaraga mukoresha kuva mu myaka myinshi ishize kugira ngo mushimangire umubano no kwishyira hamwe mu bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati, kandi ndizera ko hari amahirwe muri urwo rwego.”
Mugenzi we w’Amerika, Blinken yavuze ko “ariko tugomba gutsinda iki gihe kitoroshye, tukareba ko ku ya 7 Ukwakira (07) itazongera kubaho kandi tugakora kugira ngo twubake neza ahazaza hatandukanye kandi heza cyane.”
Ibi Blinken yabigarutseho akomoza ku gitero gikomeye gitunguranye cyagabwe na Hamas kuri Israel, ari nacyi ntandaro y’intambara yugarije Gaza, uyu munsi.