Urubanza rwa Kazungu Denis uregwa ibyaha birimo kwica abantu 14 rwasubitswe
Urubanza rwa Denis Kazungu wagombaga kuburana kur’uyu wa gatanu, 5 Mutarama (01) 2024 ku byaha akurikiranyweho kandi yemera birimo kwica abantu 14, gusambanya ku ngufu abagore, rwasubitswe kubera ikindi kirego gishya cyo gufata ku ngufu.

Iki cyemezo cyafashwe kur’uyu wa gatanu n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga gutangira kumuburanisha mu mizi ku birego byose akurikiranywe, bisabwe n’Ubushinjacyaha.
Amakuru INGERI ikesha ibindi bitangazamakuru birimo BBC, avuga ko Kazungu atagaragaye ku rukiko, ndetse umucamanza yafashe umwanya muto atangaza ko hari umukobwa utavuzwe umwirondoro wareze Kazungu ko yamusambanyije ku ngufu kandi akaba aregera n’indishyi.
Kazungu watawe muri yombi mu kwezi kwa Nzeri (09) umwaka ushize w’2023, aregwa kwica abagore 13 n’umusore umwe mu bihe bitandukanye, bamwe imibiri yabo yasanzwe aho yari atuye yarayihambye.
Ubwo yatabwaga muri yombi n’inzego z’ubutabera, yabaye imwe mu nkuru zagarutsweho cyane mu itangazamakuru ndetse no kuri murandasi.
Icyo gihe Kazungu yemeye ibyaha byose yarezwe, gusa abwira urukiko ko abo yishe yabishe kuko bamwanduje virus itera SIDA kandi babishaka, urukiko rwamukatiye gufungwa by’agateganyo, ubusanzwe ni iminsi 30.
Gusa ubushinjacyaha bwasabye igihe ngo hakorwe iperereza ryimbitse no gushaka ibindi bimenyetso mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.
Uyu munsi, uyu munsi yavuze ko ashaka ko urubanza mu mizi ruhuzwa n’urundi rw’uwo mukobwa wareze Kazungu kumusambanya ku ngufu.
Nyuma y’ubusabwe bw’ubushinjacyaha bwo guhuza imanza ziregwamo Kazungu Denis, Umucamanza yatangaje ko urwo rubanza rukomatanyijwe ruzatangira kuburanishwa kuwa gatanu utaha ku ya 12 z’uku kwezi kwa Mutarama (01), 2023.