Umushoramari uzwi nka Dubai yakatiwe gufungwa imyaka ibiri, bamwe bagirwa abere

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwahamije ibyaha umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai wubatse Umudugudu w’Urukumbuzi Real Estate ugatangira gusenyuka utamaze kabiri. Nimugihe abarimo abahoze ari abayobozi b’Akarere ka gasabo bagizwe abere ku byaba bari bakurikiranyweho.

May 31, 2024 - 21:44
 0
Umushoramari uzwi nka Dubai yakatiwe gufungwa imyaka ibiri, bamwe bagirwa abere

Ubusanzwe Dubai yarakurikiranyweho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimpano, aho urukiko rumuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rwahamije kandi Nkulikiyimfura Théopiste wari enjeniyeri, icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimpano, maze rumuhanisha gutanga ihazabu ya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abari abayobozi b’Akarere ka Gasabo mu gihe Dubai yubakaga umudugudu w’Urukumbuzi Real Estate; barimo Rwamulangwa Stephen; wari Meya wa Gasabo, Mberabahizi Raymond Chrétien; wari Visi Meya wa Gasabo wari ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu;, na Nyirabihogo Jeanne d’ Arc; uwari umuyobozi w’ishami ry’ibyemezo by’ubutaka mu Karere ka Gasabo, bagizwe abere ku cyaha cyo kuba ikitso mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya Dubai yahamijwe.

Ubusanzwe Dubai na bagenzi be batawe muri yombi muri Mata 2023. Ariko bamwe baje kurekurwa mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2023.