Inyama zo mu Rwanda zoherezwa ku isoko ryo mu mahanga ziyongereyeho 59%
Imibare y’ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi bwoherezwa mu mahanga (NAEB)yerekana ko inyama zoherejwe ku isoko ryo mu mahanga zikubye inshuro zirenga ebyiri, agaciro kazo kagera kuri miliyoni 22.3 z'amadolari mu mwaka w'ingengo y'imari 2022/2023 kavuye kuri miliyoni 8.8 z'amadolari muri 2021/2022.

Iyo urebeye mu ngano y’inyama zoherejwe ku isoko ry’amahanga, usanga toni zirenga 8 721 z'inyama arizo zoherejwe muri 2022/2023, ugereranije na toni zisaga 5 485 zoherejwe mu mwaka w'ingengo y'imari ushize, bivuze ko izamuka rya 59%.
NAEB itangaza ko inyama z’ ingurube [ zizwi nk’akabenzi] ndetse n’iz’inka arizo nyinshi zoherejwe mu mahanga, aho hafi 99% by’zo zoherejwe mu bihugu bya Afurika, cyane cyane DR Congo, naho izindi zoherezwa muri Canada, Amerika, ndetse n'Ubuholandi.
Inavuga ko guverinoma y’u Rwanda ikomeje kuzamura ubucuruzi bw’inyama, gushora imari mu bikorwa remezo, ubwiza bwazo, no kugenzura ubuziranenge ndetse n’ibindi.
Ku rundi ruhande, amakuru aturuka mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’umutungo w’u Rwanda, avuga ko umwe mu mishinga u Rwanda ruhanze amaso mu rwego rwo kongera umusaruro w’inyama zujuje ubuziranenge ku masoko yo mu karere ndetse no mu mahanga ari umushinga wo kongera umusaruro w’inyama ukorerwa muri Gako, mu Karere ka Bugesera.
Mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko uyu mushinga w’inyama wo muri Gako uzaba ufite ubushobozi kugaburira neza ibimasa 56 000 hagamijwe kongera umusaruro w’inyama z’inka , aho nibura buri saha hagomba kubagwa ibimasa 120, nk’uko bigaragazwa na Gako Meat Company Ltd , ikigo gifite uyu mushinga.
Iruhande rw’ibi, NAEB imaze kubona ko ubucuruzi bw’inyama bugira uruhare rugaragara mu kuzamura ubukungu bw’igihugu mu rwego rwo gutanga akazi ndetse no kwinjiza amadevise mu gihugu.
Herve Tuyishime; umuyobozi mukuru wa Paniel Meat Processing Ltd, umwe mu bohereza ibicuruzwa mu mahanga, yabwiye Newtimes ko hari inyungu zigenda ziyongera zivuye mu bihugu bimwe na bimwe byo mu burasirazuba bwo hagati ku nyama z'inka, iz'ingurube, n'iz’ihene…
Mubyoherezwa mu mahanga kandi, harimo amatungo mazima arimo ibimasa, ihene, intama, inkoko, ingurube, ndetse nyinshi zoherezwa muri DR Congo.
Ibyoherezwa ku isoko ry’amahanga [ inyama] bibanza gukorerwa ubugenzuzi, harebwa ko byujuje ubuziranenge hamwe n’[umutekano w’inyama, binyuze mur RICA(Rwanda Inspection, Certification, and Accreditation Services) na RAB (Rwanda Agriculture and Animal Resources Development Board).
Tuyishimire avuga ko RICA igenzura inyama zose zoherezwa mu mahanga, kuva ku gutunganywa no gupakirwa kugeza zibitswe no gutwarwa, kugira ngo hubahirizwe amahame y'akarere n'amahanga ku bucuruzi bw’inyama.
Naho ku ruhande rwa NAEB, niterambere ry’ubucuruzi bw’inyama bukomeje gutera imbere ugereranyije n’urwego rw’ubuhinzi, ariko butaragera ku rwego rw’ikawa, icyayi ndetse ubuhinzi bw’imboga.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa na MINICOM muri 2022 mu rwego rwo gusesengura ubucuruzi bw’inyama, bwagaragaje imbogamizi nyinshi zituma budahangana ku masoko yo mu karere ndetse n’ay’amahanga.
Izo mbogamizi zarimo icyuho cyari mu gushyira ku isoko inyama zitari nziza, ubumenyi buke, kutubahiriza ibipimo by’ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga,
Gusa NAEB ivuga ko guverinoma y'u Rwanda yashyize mu bikorwa ingamba zo gushyigikira iterambere ry'uru rwego, nko gutera inkunga abikorera, gushyiraho politiki n'amabwiriza, kubahiriza ishyirwa mu bikorwa, no kuzamura ibikorwaremezo.
Ivuga ko mu bihe biri imbere hari amahirwe azarushaho kwagura no gutandukanya inyama ziva mu Rwanda, harimo ishyirwaho ry’amategeko n’amabwiriza abigenga, inzu z’amabagiro yujuje ibyangomba, serivise z’ubuvuzi bw’amatungo, ndetse n’ububiko bugezweho.