Guca ibiti bidakuze bisaba kuba ufite uburenganzira bwa Minisiteri y’Ibidukikije

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje umushinga w'itegeko ribuza gusarura ibiti bidakuze. Muri uyu munshinga watowe ku wa 25 Werurwe (03) 2024, rigena ko umuntu ushaka gusarura ibiti bidakuze azabanza kubisabira uruhushya muri Minisiteri y’ibidukikije.

Mar 26, 2024 - 17:44
Mar 26, 2024 - 23:51
 0
Guca ibiti bidakuze bisaba kuba ufite uburenganzira bwa Minisiteri y’Ibidukikije

Gusarura, gukoresha, no kugurisha ibiti bidakuze rimwe bikoreshwa nk'inkingi, bishobora kwemerwa kubera impamvu runaka zihariye.

Nkuko umushinga w'itegeko ubisobanura, ibyishwe 'pole' bisobanurwa nk'igiti kidakuze gifite umurambararo uri munsi ya cm 20 gipima nka cm 1.30 uvuye ku butaka.

Icyakora, umushinga w'itegeko ntiwigeze utanga amabwiriza y'uko bizagenda mu gihe ibiti bimwe na bimwe bitabashije kugeza kuri ibyo bipimo bitewe n'ubwoko nk'ubutaka biteweho cyangwa kubura ibibitunga byabifasha gukura neza.

Mu mategeko yari asanzweho, abaturage ntibasabwaga kuba ufite uruhushya rukwemerera gusarura ishyamba riri munsi ya hegitari ebyiri. Icyakora, umushinga w'itegeko rishya utegeka ko abaturage bazajya bakenera uruhushya mbere rubemerera  gusarura igiti icyo ari cyo cyose.

Nk’uko Inteko Ishinga Amategeko ibivuga, umushinga w'itegeko rishya ugamije kurengera ibidukikije no gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Iri tegeko niritorwa rizasimbura itegeko rya 2013 rigenga imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba.

Minisiteri y’ibidukikije yatangaje ko umushinga w’itegeko rishya ugamije kongera imbaraga z’u Rwanda nk'uburyo bwo gukumira ibyuka 

Umushinga w'itegeko ryagura kandi uburyo bw'imicungire y’ibiti ndetse rinagaragaza uburyo bwo gutera ibiti, gutera ibiti bitangiza imyaka, gutera ibiti ku nzuzi, ibiyaga, ku mihanda, hamwe n’ahantu hatuwe no mu mijyi.

Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko umushinga w'itegeko rishya uhuza n'icyifuzo cy'u Rwanda cyo kugira 70% by'abaturage barwo bazaba mu mijyi mu 2050. Ibi bigasaba gutera ibiti byinshi mu mijyi, ibiti bidahungabanya imyaka, no ku mihanda, ku biyaga no ku nzuzi.

Iyi nyandiko y'umushinga w'irib tegeko iragaragaza kandi ko iterambere ry’urwego rw’ubwubatsi ryatumye gutema ibiti bidakuze bikoreshwa mu bwubatsi byangiza amashyamba.

Nimugihe U Rwanda rwemeje amasezerano mpuzamahanga nk'aya Bonn Challenge yo gusana hegitari miliyoni ebyiri, Amasezerano y'i Paris yerekeye imihindagurikire y’ikirere, n’andi. Ishyirwaho ry'iri tegeko rikaba rigamije gutuma aya masezerano igihugu cyemeje ashyirwa mu bikorwa.

Ubusanzwe amasezerano ya Bonn Challenge agamije gusaba hegitari miliyoni 350 z'ahatewe amashyamba yangiritse kandi bigakorwa bitarenze 2030.