Guverineri w'intara y'Amajyaruguru yahinduriwe imirimo.
Nyirarugendo Dancille wari guverineri w'intara y'Amajyaguru yahinduriwe imirimo, aho yimuriwe mu kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abasirikari nka Komiseri. Nimugihe Maurice Mugabowagahunga yagizwe Guverineri w'intara y'Amajyaruguru. Ibi bibaye nyuma y'ikurwa mu nshingano y'abayobozi batandukanye bo muri iyi ntara kubera kutuzuza inshingano zabo.

Mu minsi ibiri ishize nibwo hasohotse itangazo rikura mu nshingano abayobozi 10 barimo umunyamabanga nshigwabikorwa w'intara y'Amajyaruguru, abayobozi b'uturere [Musanze, Gakenke na Burera], Visi meya ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Musanze ndetse n'abandi 5 barimo abo ku rwego rw'akarere n'umurenge.
Aba bakozi bazize kutuzuza inshingano zabo neza, nyuma y'isesengura ryakoze. Ibi kandi byabaye nyuma yo kugaragara kw'amatsinda n'ibikorwa bidasigasira ubumwe bw'abanyarwanda.
Abantu, cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ku bayobozi bamwe barimo Guverineri w'intara Nyirarugero Dancille, cyane bamwe bagatebya ko arakurikiraho cyangwa se azimurirwa mu zindi nshingano. Abandi bati' ni umurame".
Icyakora bidatinze, itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w'intebe ku mugoroba wo kur'uyu wa kane, rivuga ibijyanye no gushyira mu myanya abayobozi, rivuga ko Bwana Maurice Mugabowagahunde agizwe Guverineri w'iyi ntara, avuye muri Minisiteri y'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mbonera [ MINUBUMWE] , aho yari Exective Director of research and policy development.
Iri tangazo kandi rivuga ko Madame Dancille Nyirarugero agizwe Komiseri muri komisiyo y'igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasilikari.