Ubuhinde bwahagaritse Viza ku baturage ba Canada.
Ubuhinde bwahagaritse itangwa rya viza ku banya-Canada nyuma y'iminsi Minisitiri w’intebe wa Canada ashinje Leta ya New Delhi kugira uruhare mu iyicwa rya Hardeep Singh Nijja w’umunya-Canada ukomoka mu Buhinde watangije umuryango urwanya iterabwoba witwa Sikhs. Ibi bigaragaza ko umuhano w'ibi bihugu ukomeje kugana habi, nubwo Canada igerageza guhosha ibintu no guhumuriza Abahinde baba mur'icyo gihugu.

New Delhi ivuga ko ambasade zayo muri Canada zidashobora gukora kubera iterabwoba riri kwibasira abadipolomate babwo. Nk’uko hari amakuru avuga ko iki cyemezo kiri mu rwego rwa politiki.
Kur'uyu wa Mbere abayoboke ba Sikhs yashinzwe na Hardeep Singh Nijja wishwe batangije imyigaragambyo.
Nubwo uyu muryango wiyita ko urwanya iterabwoba ntibwemewe mu Buhinde, ndetse iki gihugu bufata kwigenga kwa Sikh muri Canada nk'ubugira uruhare runini mu icuruzwa ry'ibiyobyabwenge n’intwaro, ndetse bifite aho bihurira na Punjab yo mu Buhinde, kandi bifuza guhatira Leta ya Ottawa kubarwanya.
Leta ya New Delhi yasabye iya Ottawa kugabanya ibikorwa byayo bya dipolomasi mu Buhinde, ndetse cyo kimwe n'Ubuhinde muri Canada.
Ibi bivuze ko abadipolomate barenga icumi ba buri gihugu bagomba gusubira mu gihugu cyabo.
Ibi kandi byiyongeraho kuba gutanga Viza nsha byahagaritswe, uretse izamaze gutangwa, ndetse bigomba guhagariraho.
Abanya-Canada baba mu buhinde bagomba kwamburwa ubwo burenganzira, bigakorwa kuri bamwe bo hafi ya comunaute ya Punjabi, umuryango wigenga cyangwa uri hafi y’ishyaka riri ku butegetsi.
RFI ivuga ko intego ya Leta New Delhi ni uguhagarika diplomasi cyane cyane ubucuruzi bw'ananya- Canada mu Buhinde, guteza uburakari abacuruzi baho kuri guverinoma ya Justin Trudeau.
New Delhi yemeza ko Ottawa itazashobora gukora nk'ibyo birimo no guhagarika gutanga viza ku Bahinde nk'ibikenewe kugira ngo imiryango yo muri diaspora yemererwe kujya muri Canada, ndetse n'Abahinde ibihumbi amagana bajya kwiga muri kaminuza zayo.
Gusa Ottawa ntarasubiza mu bijyanye no guhagarika visa ku Bahinde, nubwo abahindi b'aba-Sikhs batangije imyigaragambyo imbere y'ambassade y'Ubuhinde muri Canada.
Leta ya Ottawa ishinja iya new Delhi gutegura iyicwa rya Sikh, ndetse Leta zunze ubumwe z'Amerika zashigikiye ibyo Canada icyo kirego.
Nubwo aba-Sikhs batangije imyigaragamyo, mu mpera z'icyumweru gishize, Canada yari yasabye ko habaho gutuza.
Minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka ya Canada yasabye ko habaho gutuza nk'ibyerekana ko buri wese azi ko iki gihugu gifite umutekano. Abahinde benshi bakomeje kuhaba by'igihe gito harimo abanyeshuri 300 000 bagize itsinda rinini ry'abanyamahanga. Asaba abategetsi ba Canada kubarinda.
Ubusanzwe ubushyamirane buri hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku byatangajwe n'abashyigikiye Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde n’aba Sikhs. Uhagarariye ishyaka rya Minisitiri rya PJP, yagaragaje ko Minisitiri w’intebe Justin Trudeau afite ibimenyetso byerekana uruhare rw’zbztegetsi b’Abahinde mu iyicwa rya Hardeep Singh Nijjar.
Byari byaratangajwe ko kur'uyu wa mbere hazaba imyigaragambyo imbere y'Ambassade y'Ubuhinde muri Canada muri Ottawa yiswe inzu y'iterabwoba. Polisi yo muri Vancouver ahaba abahinde benshi babihaye uburemere ndetse bashyiraho ubugenzuzi.
Ese Amerika ihagaze he kur'iki kibazo?
Amakimbirane hagati ya Canada n'Ubuhinde yashyize Amerika mu mwanya mwiza , aho ubuyobozi bwa Biden bufite uko bwabyitwayemo. Ibibazo bikomeje gufata indi ntera ndetse ari nako bitoroheye Amerika.
Kur'uyu wa mbere, ku ya 26 Nzeri (09) 2023, RFI yagaragaje ko Amerika ihagaze ku b yatangaje na Canada ishinja Ubuhinde gutegura ubwicanyi bwakozwe.
Gusa hashize amezi, Amerika igenda yiyegereza Ubuhinde bitewe n'ibibazo izi mpande zifitanye n'Ubushinwa ndetse no kuba Amerika ikeneye ubufasha bwabwo mu rwego rwo gufasha Ukraine.
Muri Kamena (06), Narendra Modi yakiriwe i Washington mu ruzinduko rw'akazi. Mu minsi yashize yanenze imyitwarire ya perezida w’Amerika mu gihe cy'inama G20 yabereye mu Buhinde. Icyakora, iyo urebye usanga Canada ariyo ikomeje kuba umuturanyi mwiza kandi w' amateka ikaba n’inshuti ya hafi ya Washington. Niyo mpamvu ubuyobozi bugomba kwigengesera ku magambo yayo.
Umuvugizi John Kirby asobanura ko umubano n’Ubuhinde ukomeje kuba ingenzi cyane atari mu karere ka Aziya yepfo gusa, ariko nanone birumvikana ko mu bihugu bikoze ku nyanja ya Pasifika. Gusa yavuze ko ahangayikishijwe cyane n'ibirego by'Abanyakanada k'Ubuhinde ndetse ashimangira ko hakorwa iperereza.