Trump yemeje ko habonetse abaherwe bagiye kugura TikTok
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hari itsinda ry’abaherwe ryamaze kwiyemeza kugura urubuga rwa TikTok, rukoreshwa cyane n’urubyiruko mu gusangiza amashusho magufi.

Yagize ati:" Iyo deal irahari. Dufite abantu bafite amafaranga menshi biteguye kugura TikTok. Ariko bizasaba n’uruhushya rwa Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa, ariko numva azabyemera."
Iri tangazo rije mu gihe Perezida Trump amaze igihe agaragaza impungenge ku mutekano w’igihugu, asaba ko TikTok, iri mu biganza bya kompanyi yo mu Bushinwa ya ByteDance, igurishwa ku bashoramari bakomoka muri Amerika. Itegeko ryasohowe mu 2024 risaba ko TikTok yaba yaragurishijwe cyangwa igahagarikwa burundu bitarenze tariki ya 19 Mutarama (01) 2025, keretse habayeho intambwe igaragara yerekeza kuri iryo gurisha.
Trump aherutse kongera igihe ByteDance yahawe cyo kuba yararangije kugurisha ibikorwa byayo byo muri Amerika, agishyira ku itariki ya 17 Nzeri (09) 2025. Ibi byari bikurikiye indi gahunda yari yarigeze gukorwa mu 2023, aho TikTok yari gutandukanywa na ByteDance hagashyirwaho sosiyete nshya iyobowe n’Abanyamerika, ariko icyo gitekerezo nticyatanga umusaruro kubera ko u Bushinwa bwakigaragajeho impungenge.
Perezida Trump yavuze ko TikTok yagize uruhare rukomeye mu kumufasha kubona amajwi y’urubyiruko mu matora aheruka, ariko ashimangira ko umutekano wa Amerika n’ubusugire bwayo bigomba kuza imbere. Yavuze ko kugurisha TikTok ku bashoramari b’Amerika ari intambwe ikomeye mu kurinda abaturage n’amakuru yabo bwite.
Icyemezo cya Trump kije mu gihe ibiganiro hagati y’ibihugu byombi—Amerika n’u Bushinwa—birimo isura y’ubucuruzi, ikoranabuhanga n’umutekano bikomeje gufata indi ntera, ahanini bishingiye ku buryo amakuru y’Abanyamerika akoreshwa cyangwa abikwa n’ibigo bikomoka mu Bushinwa.
@Reuters, rfi