Burundi: Leta yahakanye ibirego n'urugomo byagaragaye mu gihe cyo kwiyamamaza
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Burundi, Martin Niteretse, yahakanye ibirego bivugwa ko ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe no kubangamira amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi n’abakandida bigenga, avuga ko ibyo birego "bidafite ishingiro".

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa kabiri, Minisitiri Niteretse yavuze ko ibyo avuga abishingira ku "iperereza ryimbitse" ryatangiye gukorwa n’inzego zibishinzwe nyuma yo kwakira ibyo birego.
Yagize ati: “Ibyinshi mu bivugwa n’amashyaka ntibiremezwa. Nta bimenyetso bifatika biragaragazwa.”
Ishyaka CNL, riri mu y'atavuga rumwe n’ubutegetsi, ryatangaje ko bamwe mu bayoboke baryo bakubiswe ndetse bagakorerwa ibikorwa by’iterabwoba mu gihe cyo kwiyamamaza, ndetse muribo bambuwe amakarita y'itora kugira ngo bazatorerwe.
Umuyobozi waryo, Nestor Girukwishaka, yagize ati: “Hari iterabwoba rikorerwa mu ruhame, ku buryo umuntu abona aho ibintu bigeze akibaza ngo igihugu cyacu kimeze gite?.”
CNL kandi yashyize ahagaragara amashusho agaragaza uko abayoboke bayo bahohotewe nabo ivuga ko bari ku ruhande rw'ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi. Gusa Minisitiri Niteretse yavuze ko ayo mashusho adatanga igihamya gifatika.
Ati: “Iperereza rirakomeje, ariko kugeza ubu nta bimenyetso simusiga byemeza ibyo birego.”
Yemeye ko hari aho byagaragaye ko habaye ibibazo, ariko yemeza ko inzego z’umutekano zahise zitabara.
Yagize ati: “Hari bamwe bashinjwa kuyobora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, harimo n’abayobozi bo mu ishyaka CNDD-FDD. Hari umuyobozi wo mu gace ka Nyabitsinda wafashwe, ndetse n’uwari ushinzwe imirimo ya ‘komine’ i Kabarore nawe ari mu maboko y’ubutabera.”
Minisitiri Niteretse yasobanuye kandi ko abantu bose bazafatwa bafite amakarita y’itora y’abandi bantu bazahita bashyikirizwa ubutabera.
Ati: “Nta muntu wemerewe gutorera undi. Uzafatwa afite ikarita itari iye azahanwa.”
Yasubije kandi n’abari bafite impungenge ku magambo aherutse gutangazwa n'Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD, Reveriyano Ndikuriyo, wavuze ko “igihugu gitera imbere iyo gifite ishyaka rimwe rikomeye.” Bamwe baketse ko ibyo bishobora kuba ari intangiriro yo gusubiza igihugu ku butegetsi bushingiye ku ishyaka rimwe.
Icyakora Minisitiri Niteretse yagize ati: “Nta shyaka riri gukurwaho. Nta kibazo dufitanye n’andi mashyaka. Uwo muyobozi yashakaga kuvuga ko abaturage batanga amajwi yose ku ishyaka runaka, babikora nta kibazo. Ahubwo abashaka kwiyandikisha nk’amashyaka mashya nabo nibaze.”
Ibi bikomeje gutangazwa mugihe amatora y’abadepite n’abagize inama z’amakomine mu Burundi ateganyijwe ku wa kane, tariki ya 5 Kamena (06) 2025.
Ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiraga, amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yari yagaragaje impungenge zihura n'ibyakozwe, aho bamwe mu bayobozi bo mu nzego z'ibanze bigambaga kuzababangamira, bakabuza abaturage kwitabira ibikorwa byabo ndetse n'ubikoze abakiryozwa.