Guverineri wa Crimea yanatangaje ko urujya n'uruza rwahise ruhagarara muri ibyo bice ndetse ko hari n'ibindi bitero byagabwe hakoreshejwe drones byari bigambiriye kwibasira ibikorwaremezo byo muri Crimea.
Nimugihe na Guverineri w'intara ya Belgorod yo mu Burusiya ihana imbibi na Ukraine, nawe ashinja Ukraine kurasa urufaya rw'amasasu muri iyo ntara, cyane mu giturage cyitwa Jouravlevka.
Yifashishije urubuga rwa Telegram, Viatcheslav Gladkov; guverineri w'iyi ntara, yagize ati: "Mu gace kka Belgorod, amasasu 21 y'imbunda ziremereye n'atatu asanzwe yarashwebkuva hoherezwa ibisasu bya rokete byinshi n'ingabo za Ukraine, cyane mu cyaro cya Jouralevka."
Ukraine ikomeje kugaba ibitero byo kwigaranzura Uburusiya, nubwo nabwo budasiba kohereza ibisasu ku butaka bwa Ukraine.
Icyakora, ntacyo buratangaza kubyavuzwe naba ba Guverineri.
Gusa mu minsi ishize, Leta zunze ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza ko Ukraine iri gukoresha neza inkunga ya gisilikari yahawe, irimo n'amasasu.