Impungenge nyinshi ku batuye Goma nyuma yo kuzengurukwa na M23

Bamwe mu batuye mu murwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru,” i Goma “ baravuga ko bafite ubwoba ko inyeshyamba za M23 zaba uzigamije kuniga uyu mujyi ugasigara nta kintu kiwugeramo.

Feb 5, 2024 - 16:45
 0
Impungenge nyinshi ku batuye Goma nyuma yo kuzengurukwa na M23

Ibi bitangajwe nyuma yaho M23 ivuga ko iri kugenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu.

Ubusanzwe, umujyi wa Goma uri ku kiyaga cya Kivu, aho hejuru ya 90% by’ibiribwa biwugeramo biva muri teritwari ziyizengurutse za Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine irimo:

Uwa Goma – Rutshuru – Butembo (Bunagana ku mupaka), Uwa Goma – Sake – Masisi centre, Uwa Goma – Sake – Kitchanga, n’uwa Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu.

Umutwe wa M23 watangaje ko ugenzura ibice bikikije Sake. Amakuru dukesha BBC avuga ko Norbert Nangaa ukuriye ihuriro AFC rifite M23, yagaragaye ku mashusho avuga ko kuwa gatanu bafashe Shasha, kandi ingabo zizengurutse Sake.

Ubu imihanda itatu ya mbere ica mu bice bigenzurwa na M23, kansi si inzira zigishoboka ku bintu bijya cyangwa biva mu mujyi wa Goma.

Kugeza ubu  uruhande rw’ingabo za leta ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23, yaba no ku mirwano ikomeye imaze iminsi kandi yakomeje muri weekend ishize. M23 ivuga ko ingabo za SADC, FARDC, Wazalendo na FDLR n’indi mitwe bakomeje gukoresha imbaraga zose ngo babone uko babohora uyu muhanda wa Goma-Sake-Shasha-Minova-Bukavu, hakoreshejwe indege z’intambara, drones, ibimodoka bitura by’intambara ndetse n’ubundi buryo ariko basanze ingabo za M23 zikomeye ndetse zikomeje no kwaguka haba mu gisilikari kuburyo bigoranye kuwutsimbura.

Icyakora, kur’uyu wa mbere, bimwe mu bitangazamakuru byatangaje ko ingabo za leta zaba zisubije centre ya Shasha, gusa kugeza ubu ntibiremezwa.

Igisobanuro cyo kufunga inzira zijya Goma

Umutwe wa M23 watangaje ko gufunga inzira zo ku butaka zijya I Goma bigamije gufunga kugeza ibikoresho bya gisirikare ku ihuriro ry’ingabo za leta n’imitwe bifatanyije bivanwa i Bukavu.

Intwaro n'ibikoresho bya gisirikare biremereye kenshi bigera ku mujyi wa Goma biciye mu nzira y'ubutaka cyangwa iy'indege.

Mu buzima bw'abaturage, inzira ya Goma – Sake – Shasha – Minova – Bukavu niyo yonyine yari isigaye y’ubutaka icamo ibiribwa biva mu bahinzi bijya ku isoko rya Goma.

Umuturage witwa Emile Bolingo utuye mu gace ka Mugunga i Goma, yabwiye BBC ko “Impungenge n’ubwoba ni byinshi hano. Niba M23 ifunze iyi nzira ese twamara iminsi ingahe dutafite ibiryo? ko byose bituruka hariya.”

Anavuga ko imirwano imaze iminsi yatumye i Mugunga haza abaturage benshi ba bahungabavuye za Sake no hafi yaho, kandi ko ibintu byarazamutse ku isoko kubera imirwano.

Ati: “Ibishyimbo, ibirayi, imboga, isombe, ifu y’ubugari, imbuto, amata, inyama n’ibindi byinshi biva za Masisi, za Minova, za Kitchanga, ubu byaragabanutse kandi impunzi ni nyinshi, ibiciro byahise bizamuka, ibintu bimeze nabi cyane.”

Inzira ebyiri zaba zisigaye ziva cyangwa zigana mu mujyi wa Goma ni izijya mu Rwanda, hamwe n’inzira y’ikiyaga cya Kivu ikoresha amato, hamwe n’ikibuga cy’indege cya Goma.

Inzobere mu bya gisirikare zakurikiranye iyi mirwano, mbere zaburiye ko M23 yaba igamije gufata inzira zose z’ubutaka zerekeza i Goma maze ikaniga uyu mujyi ntubashe kugeramo ibikoresho biremereye bya gisirikare, n’ibiribwa kuri rubanda, maze ugafatwa nta mirwano ikomeye ibayeho.

Mu nama y’abaminisitiri yateranye mu mpera z’icyumweru gishize, Jean-Pierre Bemba, minisitiri w’ingabo wa DRC, yatangaje ko inyeshyamba za M23 zikomeje kongera abarwanyi n’ibikoresho kugira ngo zikomeze ibitero.

Bemba yavuze ko izo nyeshyamba zikubitana no kwiyemeza kutajegajega kw’ingabo zabo ziyemeje kugarura amahoro n’umutekano no gusubizaho ubutegetsi bwa leta.

Imirwano ikomeye imaze iminsi muri teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake, kuri 25km mu burengerazuba bwa Goma, yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk’uko ibinyamakuru byaho bibitangaza.

Abategetsi ba DRC bashimangira ko M23 ifashwa n’ingabo z’u Rwanda muri iyi mirwano, ibyemejwe kandi n’inzobere za ONU, ariko ibyo Kigali irabihakana.

Kigali nayo ivuga ko ingabo za leta ya Kinshasa zikorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali n’ingabo z’u Burundi, ibyemejwe nabyo n’inzobere za ONU, ibyo leta ya Kinshasa n’iya Gitega zihakana.