Umujyi wa Kigali washyizeho ahantu hihariye ho gutegera imodoka mu minsi mikuru.

Umujyi wa Kigali watangaje ko washyizeho Kigali Pele Stadium na Gare ya Kabuga nk’ahantu hihariye ho gufatira imodoka ku bagenzi nk’uburyo bwo koroshya ingendo mur’iyi minsi mikuru. Ni nyuma yaho Gare ya Nyabugogo isanzwe ikoreshwa ku bashaka kujya mu bice bitandukanye by’igihugu, mu bihe nk’ibi iba irangwamo umuvundo ukabije.

Dec 27, 2023 - 18:06
Dec 27, 2023 - 18:18
 1
Umujyi wa Kigali washyizeho  ahantu hihariye ho gutegera imodoka mu minsi mikuru.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, umujyi wa Kigali wavuze ko aha hantu hihariye hazatangira gukoreshwa kuva kur’uyu wa gatandatu, ku ya 30 kugeza ku ya 31 Ukuboza (12) 2023, aho bamwe mu bagenzi bafata imodoka zijya mu ntara mu ntara y’ Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Karongi, Rusizi, Nyamasheke bakoresha imodoka zinyura I Karongi bazafatira imodoka I Nyamirambo, kuri Kigali Pele Stadium.

Iki cyemezo kireba kandi abafata imodoka berekeza mu ntara y’Iburasirazuba banyura mu nzira zijya za Kabuga, nabo bazafatira imodoka muri gare ya Kabuga.