Ikoranabuhanga mu buvuzi: Ubuzima n’imibereho by’umwana wavutse atagejeje igihe
Ubusanzwe impuguke mu bijyanye’ ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bavuga ko umwana wavutse igihe kitageze ari uwavutse mbere y’ibyumweru 37 uhereye igihe umubyeyi yamusamiye, cyane ko umubyeyi aba ashobora kubyara kuva muri icyo cyumweru kugeza ku cya 40. Akenshi abana bavuka mbere y'igihe gikwiyr usanga hari abashyirwa mu byuma biba kwa muganga bita ‘incubator’ bibafasha.

Sano Shingiro Honore, umubyaza mu bitaro bya Muhima bikorera mu Mujyi wa Kigali, avuga ko abana bavuka igihe kitageze bose badafatwa ku kigero kimwe.
Ati: “Urumva nk’uwavutse mu byumweru 32 atandukanye n’uwavutse ku byumweru 36. Tugena yuko umwana wese wavutse kuva ku byumweru 28 kumanura aba ari ya pre-mature iri ku rwego rwo hejuru, we aba ari hasi cyane kuko ibyumweru biba bikiri bike cyane. Uwavuze ku byumweru 32 aba ari premature ariko iri hagati. Uwavuze ku byumweru 34, nawe aba ari premature ari mu kigero kiringaniye. Naho uwavutse ku byumweru 35- 37 ni premature ariko iri hejuru. Ibihe baba barimo n’uko umwana ateye biba bitandukanye bitewe n’ibyumweru afite.
Icyakora ubushakashatsi bwa DHS bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare muri 2020, bugaragaza ko kuva mu mwaka 2000 urwego rw’ubuzima mu Rwanda rwateye imbere haba mu ireme by’ubuvuzi buhabwa ababyeyi babyaye ndetse n’abana bavutse, barimo abavutse igihe kitageze.
Bugaragaza ko igipimo cy’ubuvuzi bwo kwita ku babyeyi cyazamutse, aho ibikorwaremezo byifashishwa mu gutanga ubuvuzi byavuye ku kigero cya 27% byariho muri 2000, bikagera kuri 93 % muri 2020. Nimugihe n’ababafasha babifitiye ubumenyi nabo biyongereye cyane, aho bavuye kuri 31 % bariho muri icyo gihe, bakagera kuri 93% muri 2020 ndetse bikajyana nuko umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga wiyongereye cyane.
Ibi bijyana no kuba ikigero cy’abana bapfa bavuka nacyo cyaravuye ku bana 44 mu 1 000 bariho muri icyo gihe, bakagera ku 19/ 1000. Nimugihe abapfa bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko nabo bavuye kuri 196 mu bana 1 000, bakagera kuri 45 muri 2020.
Sano Shingiro Honore, umubyaza mu bitaro bya Muhima, avuga ko ubusanzwe hari uburyo bwo gufasha abana bavutse igihe kitageze bugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwabo.
Ati: “ iyo umwana avutse adashitse tumujyana muri service yita ku bana, benshi bita Neonatology, niho akurikiranirwa. Icya mbere ni ukureba condition uwo mwana avutsemo, ese niwa mwana wavutse ku mubyeyi isuha yari yamenetse? Ese niwa mwana uvutse wenda afite ibyumweru 36? Ese ari guhumeka neza? Ese nta byago byo kuba yagira ibibazo [infection] akuye kuri mama we? Urumva abo bana bose ubashyira mu byiciro bitandukanye n’ubuvuzi urabaha buba butandukanye.”
Avuga ko umwana wese wavutse igihe kitageze niyo yaba atagaragaza ibibazo ajyanwa hafi y’abaganga kugira ngo bamukurikirane mu gihe runaka birinda ko nta bibazo by’ubuzima yahura nabyo nyuma yo kuvuka.
Avuga ko bitewe n’ibyumweru yavukiyeho, hari abana bashyirwa mu mashini zibafasha, Ati: “cyane hari ibikoresho bimwe dukoresha. Incubator ni kimwe mu gikoresho cy’ibanze kidufasha mu kugira ngo tubone uko dukurikirana uyu mwana uba wavutse igihe kitageze kugira ngo tube nk’abamushyira hahantu yarasanzwe ari, nubwo yamaze kugera ku isi.”
Yongeraho ko atari abana bose bashyirwa muri incubator, ati: “… biterwa n’uburyo yavutsemo. Ariko iya mbere tugenderaho ni ibyumweru umwana yavukanye, kuko uwa 36 ashobora kuba ameze neza ari konka ariko nawe umujyanayo kubera ko cya gihe kitari cyakageze kuko hashobora kuba hari izindi mpamvu ibibazo bishobora guturukaho kuko ntabwo uturemangingo twose turema umubiri tuba twagakuze, bya byumweru byari bisigaye kugira ngo tuvuge ngo arashitse biba bitari byakageze. Niyo mpamvu tugomba kumujyanayo kugira ngo abe ari hafi y’abaganga. Ntabwo duhita tumuha umubyeyi ngo genda umwicarane nuko nyuma yaho habe hari ikibazo cyavuka.”
“ uwo (36) aba atandukanye na wa wundi w’ibyumweru 28, 30. Uyu aba agikeneye cyane cyane ubufasha. Aba akeneye kuba hahantu hasa naho yarari akiri gukura. Aba akeneye ko umubiri we ukomeza gukura kuko haba hari byinshi biba bitarakura kuri we, niyo mpamvu duhita tumushyira muri incubator.”
Anavuga ko umwana uvuka munsi y’ibyumweru 30,aba afite ingingo zitarakura ku rwego rukwiriye, gukura kwazo akabifashwamo na incubator.
Ati: “ niyo mpamvu ya mbere ituma tujyana umwana muri incubator. Ni ukugira ngo dushobore kumuha umwanya wo kugira ngo za ngingo zitari zagakuze zibone uko zikura. Ikindi bidufasha ni ubushyuhe bw’umwana kuko bugira akamaro kanini mu gukura kwe. Kuko najya hanze ashobora gukonja cyangwa akaba yagira ubushyuye buri hejuru. Ikindi bidufasha, bwa bushyuhe bumwongerera gukura n’ibiro bikiyongera, noneho no kuba wamuvura nka wa mwana wavutse hari ingaruka cyangwa ibyago byo kuba yagira infection bibe byakwirindwa, tumuha n’imiti kuko yavutse n’igihe kitaragera. Nabwo kuko n’ibihaha bitaragakura nkuko bikwiriye, nabwo tubona uko tumuha umwuka mu buryo bukwiriye.”
Sano avuga ko umwana uvutse igihe kitageze arangwa no kudashobora konka. Gusa avuga ko mu mashini ya incubator hari uburyo ikozwemo bwifashishwa mu kumuha ibyo akeneye bidasabye ko akurwa muri bwa bushyuhe yahawe bumufasha gukura.
Ati: “ Udashoboye konka tumushyiramo NGT: Nasal-Gastric tube ica mu mazuru ikamanuka ikagera ku gifu. Aho niho tubasha gucisha amashereka. Mu bice bya incubator haba hari aho ucisha amaboko kugira ngo ube wabasha kumuha cyangwa kumushiraho icyo twita lunette cyangwa mask yo kumuha umwuka, ukaba wamuha imiti bidasabye ko umukuramo. Iyo umwana ari muri incubator agumamo kugeza igihe muganga we afatiye umwanzuro akavuga ngo uyu mwana ni igihe cyo kumukura muri incubator, tukamushyira mu gituza cya mama we.”
“…yaba ari wa mwana utihanganira amashereka bikaba byamutera ikibazo, tumuha amaserumu kuko nabyo biba bishoboka. Kuko mu bice bigize incubator haba harimo uburyo winjiramo ugahura na wa mwana kandi ntube wakurura udukoko [infection] duturutse hanze.”
Umwana wavutse igihe kitageza akura neza!
Sano Shingiro; umubyaza mu bitaro bya Muhima, avuga ko umwana uvuka ku byumweru 28 ariwe uba ufite ibihaha biratakura neza, gusa Incubator imufasha bigakura cyane ko n’uvukana n’ab’amagarama 800 abasha kubaho. Gusa aho uvubuzi buteye imbere n’uwavukanye amagarama 500 abaho kandi agakura neza.
Yongeraho bene uyu mwana aba asaba byinshi mu buryo bwo kumwitaho kugira ngo abashe gukura neza.
Ati: “kandi ashobora no kuvukira 35 agakura neza akaba inkumi cyangwa umusore kurusha wawundi wavukiye ibyumweru 41. Bitewe na condition yavukiyemo, uburyo umwana bamwitayeho, urukundo rw’ababyeyi, uko bamugaburira…bigatuma wa mwana akura kandi akagaragara neza kurusha wa wundi wavukiye igihe gishitse.”
Anavuga ko abana bavuka bafite ibibazo birimo kwirema nabi kw’ibice bimwe by’umubiri cyangwa utabifite aba afite ibyago byinshi byo kutabaho.
Ati:“ bibaho! akavuka wenda nta bwonko afite, urumva ko uwo mwana niyo yavukira [ibyumweru] 40 n’ubundi ntabwo yabaho. Urumva ntabwo ari uko yavutse adashitse ahubwo yavutse umubiri we ufite ikibazo….”
Avuga ko kuba ahatangirwa servise z’ubuzima henshi hafite izi mashini zifasha abana bavutse batageze igihe [ incubator] byatumye ikigero cy’abapfa kigabanuka ku rwego rugaragara.
Avuga ko ubu iri koranabuhanga mu buvuzi rimaze kugera henshi mu hatangirwa serivise z’ubuvuzi kuburyo niyo umwana yoherejwe ku bindi bitaro akeye incubator muri ambulance ayibona.