Iran: Abadepite batoye itegeko risaba Leta guhagarika imikoranire n'ikigo kigenzura ibya Nikeleyeri ku Isi
Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yafashe icyemezo gikomeye cyo guhagarika ubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ingufu za nikeleyeri (AIEA), nyuma y’iminsi mike Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigabye ibitero bikomeye ku bigo bikorwa mo ubushakashatsi ku ngufu za nikeleyeri muri icyo gihugu.

Iri tegeko rishya ryemejwe n’abadepite bose bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Iran ku wa Gatatu, ku italiki 25 Kanama (06) 2025, uko ari 221 kuko nta n’umwe wifashs cyangwa ngo yange kuritora. Iri tegeko risaba guverinoma guhagarika imikoranire n’AIEA, kugeza igihe umutekano w’ibigo bya nikeleyeri uzaba wizewe.
Iri tegeko rigamije kuburiza mo umugambi w'ibihugu byo mu burengerazuba bw'Isi, cyane Amerika na Israel byavuze ko bizongera kugaba ibitero ku bigo bya Nikeleyeri bya Iran, iki gihugu nicyongera kubyutsa umugambi wacyo wo gukora intwaro kirimbuzi.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko AIEA yateshutse ku nshingano zayo, kuko yananiwe kwamagana igitero cyagabwe kuri ibyo bigo, bikaba byaratumye idakomeza kugirirwa icyizere ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “AIEA ntiyigeze igira icyo ivuga ku gitero cyibasiye ibikorwa remezo byacu bya nikeleyeri. Ubu rero ubufatanye burahagaze, kugeza igihe umutekano w’ibigo byacu uzaba wubahirijwe."
AIEA yashinjwe kubogama
Iran ishinja AIEA gutanga raporo ibogamye, ndetse no guha impamvu Israel yo gutangiza ibitero. Mu ijambo rye, umuvugizi wa Iran i Teheran yavuze ko Umuyobozi wa AIEA, Rafael Grossi, "Yabaye igikoresho cya politiki", aho kuba intumwa yigenga mu by’ingufu.
Rafael Grossi-Umuyobozi wa AIEA
Bamwe mu bayobozi ba Iran banze gutanga amakuru y'aho ububiko bwabitswe mo uranium bafite buherereye, bashinja iri shami rya ONU gukorana n’ababashinja guhisha gahunda y’ibikorwa bya nikeleyeri.
Iri hagarikwa ry’ubufatanye risobanuye ko abagenzuzi ba AIEA batemerewe kongera kwinjira muri Iran baje gusuzuma ibigo bitunganirizwa mo nikeleyeri, birimo Fordow, Natanz na Ispahan, byangijwe n’ibitero bya Israel na Amerika kugeza igihe umutekano wabyo uzaba wizewe. Gusa ariko ntihatangajwe ibisabwa bizagenderwa ho.
Ku rundi ruhande, Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibihugu bikomeye birimo u Bufaransa n’Amerika, byatangiye kugaragaza impungenge ko iki cyemezo gishobora guteza umutekano muke mu karere.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakiriye Rafael Grossi ku wa Gatatu nimugoroba mu rwego rwo gusuzuma uko ibintu bihagaze muri Iran nyuma y'ibitero bya Israel na Amerika, ndetse amusezeranya ubufasha mu gukomeza kugenzura kwita ku mutekano w'ingufu za nikeleyeri ku Isi.
Ibiro bye byatangaje ko ibiganiro by'aba bombi byanibanze ku "Ihungabana ry’umutekano wa nikeleyeri n’amahame agenga kutagwiza intwaro za kirimbuzi."
Ni mugihe Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yasabye ko gahunda y’igihugu ya nikeleyeri yihutishwa. Perezida wa Iran yatangaje ko Téhéran yiteguye kongera kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagamijwe gushaka ibisubizo ku bibazo biri hagati y’impande zombi. Gusa Perezida Donald Trump yagaragaje ko Washington itazigera yemera ko Iran isubukura ibikorwa byo gutunganya uranium, ndetse ko igomba “Kureka guhishira ibikorwa bishobora gutuma igera ku gutunga intwaro za kirimbuzi.”
Ku ruhande rwa Israel, Umuvugizi w’ingabo zayo Effie Defrin yavuze ko ibikorwa byabo “Byasubije inyuma gahunda ya Iran ya nikeleyeri.” Ariko yongeraho ko hakiri kare kugira ngo hagaragazwe ingaruka z’igihe kirekire ibitero byayo byateje.
Icyakora, amakuru y’ibanga yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Amerika agaragaza ko ibitero byagabwe bitageze ku ntego kuko ngo gahunda ya Iran yaba yaratindijwe ho amezi make gusa.
Hari agatotsi mu mibanire n'amahanga
Nubwo Teheran yavuze ko ishobora kongera kuganira na Washington kuri gahunda yayo ya Nikeleyeri, ibi bishobora kugorana kuko icyizere hagati y’impande zombi kirimo gukendera.
Mugihe Iran yasabye kwihutisha gahunda yayo ya nikeleyeri, ishimangira ko ishyira imbere ubusugire n’ubwigenge bwayo.
@rfi