Barasaba kwishyurwa asanga miliyoni 30 y’igihombo batejwe n’imyuzure

Abaturage 50 bahinga mu gishanga cya Bishya barasaba ko bakwishyurwa amafaranga asaga miliyoni 30 nyuma y'aho WASAC ihakusanyirije amazi akaza kurengera imyaka yabo bikabatera igihombo. Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza buvuga ko buzi iby’iki kibazo, kandi bakwiye gutegereza bihanganye kuko dosiye ibishyuriza yamaze kunozwa kugira ngo igezwe muri WASAC ibishyure.

Jun 12, 2024 - 15:05
Jul 12, 2024 - 15:06
 0
Barasaba kwishyurwa asanga miliyoni 30 y’igihombo batejwe n’imyuzure

Ubusanzwe uruganda rutunganya amazi rwa Mpanga rujya gutangira gukora, WASAC yakusanyirije amazi mu gishanga cya Bishya kiri hagati y'umurenge wa Busasamana na Rwabicuma kugira ngo ajye abona koherezwa mu ruganda ruyatunganye.

Abaturage bavuga ko mubari bafitemo imyaka muri icyo gihe hari abishyuwe, ariko abasigaye bakomeza ibikorwa byabo by'ubuhinzi. Bavuga ko ayo mazi yaje kuba menshi atera umwuzure mu gishanga hose nuko abangiriza imyaka.

Umuturage ati: “twahingaga imyaka yose muri Bishya; wahinga masaka, ibishyimbo, ibijumba...byose ugasarura. Huzura harimo imyaka, igishanya cyuzuye noneho baza kuvuga ngo bazabarira abantu. Bamwe barababarira, abandi ntibababarira! Duhereramo, ntitwagira ikintu twishyurwa.”

Undi ati: “twarahingaga kugeza ku ishyamba, twe twahingaga ku bikuka! No hepfo hahingaga abo mu makoperative! Twarategereje ariko nan’ubu amafaranga twarayabuze! Amazi yararenze, n’ubu arazamuka ku gasozi agafata ku mashyamba y’abaturage. Ubu hashize imyaka irindwi, batubwira ngo WASAC ntirohereza amafaranga ariko batubwiye ko ahari, na Meya yatubwiye ko amafaranga ahari, agiye kuzayohereza. Turategereje ariko mwadukorera ubuvugizi.”

Ntazinda Erasme; Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, avuga ko ubuyobozi buzi iki kibazo, ndetse abaturage bakwiye gutegereza kuko dosiye ibishyuriza yamaze kunozwa ngo igezwe muri WASAC.

Yagize ati: “Twarababariye nuko dosiye irakorwa ariko zigeze muri WASAC basanga hari ibibura, iragaruka ariko bose bamaze kubyuzuza. Kuwa mbere, dosiye bazujuje muri iyi minsi ariko turagira ngo ku wa mbere [ ku ya 6 Gicurasi] tuzazohereze nuko tubasabire ko babishyura.”  

Ubusanzwe abaturage 50 nibo bishyuza ibyabo byangijwe n'umwuzure w'aya mazi mu gishanga cya Bishya, aho bose hamwe bishyuza amafaranga y'u Rwanda miliyoni 32.