Imihindagurikire y'ikirere ibangamira umusaruro w'ubuhinzi
Bamwe mu bakora umwuga w’ubuhinzi baravuga ko ihindagurika kw’ibihe by’ihinga bigira ingaruka ku musaruro wabo kuko ibihe babona atari byo baba biteze bitewe n’ibyo bari bamenyereye mu bihe byashize. Basaba inzego zibishinzwe zarushaho gukorana kugirango amakuru n’ubushakashatsi buba bwakozwe bubagereho bamenye icyo bakora mbere.

Abahinzi bagaragaje izi mpungenge nyuma y'uko u Rwanda n’isi yose bikomeje kurwana n’ihindagurika ry’ibihe. Gusa hari abavuga ko ibyo bituma badateganyiriza ibihe byabo by’ihinga kugira ngo bamenye uko bagomba gukora kuko akenshi usanga iryo hindagurika ry’ibihe by’ihinga ritandukanye n’iryo bari basanzwe bazi. Ibyo bigatera ingaruka ku musaruro wabo.
Dr. Musafiri Ildephonse; Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, yemeza ko ihindagurika ry’ikirere rihangayikishije ndetse rinagira ingaruka ariko ari ugukorana n’inzego bireba ibyo bikirindwa.
Yagize ati: "ihindagurika ry'ikirere ntabwo wavuga ngo urarimenyera kuko ntumenya ibizaba ejo. Ariko iyo bibaye nibwo twiha ingamba, tuti tugiye gukora iki, tugiye kubigenza dute."
Icyakora raporo ya Banki y’Isi yagaragaje ko mu gihe nta gikozwe mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, abaturage bagera kuri miliyoni 200 bashobora kuzahunga ingaruka zaryo, ndetse bikazagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Isi muri rusange.
Yanagaragaje ko uko guhunga kudasanzwe kuzaboneka cyane mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara, bishingira ubukungu bwabyo ku buhinzi bwitezweho kuzagirwaho ingaruka zikomeye n’ihindagurika ry’ikirere.