Abantu bari baraheze mu bitaro kubera kubura ubwishyu bahawe umukoro!

Abantu bishyuriwe ikiguzi cy’ubuvuzi n’umuryango ‘We for Them & Music’ baravuga ko byabahaye umukoro wo kugirira neza abandi. Ni nyuma yaho bari barabuze uko bava mu bitaro bya Masaka kubera kubura ubwishyu.

Nov 17, 2023 - 16:38
Nov 20, 2023 - 03:14
 1
Abantu bari baraheze mu bitaro kubera kubura ubwishyu bahawe umukoro!
: :
playing
playing
playing
playing
playing
playing
playing
playing

Ku italiki 12 Ugushyingo (11) 2023, nibwo umuryango ‘We for Them & Music’ ugizwe ahanini n’urubyiruko rwiga mu mashuli yisumbuye, wishyuriye amafaranga y’ikiguzi cy’ubuvuzi abantu 4 barimo ababyeyi babiri bari barabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro nyuma yo kubyara. Harimo kandi n’abandi bagabo babiri barimo uwari amaze amezi abiri muri ibi bitaro.

Icyimanimpaye Claudine w’imyaka 17 y’amavuko, umwe mu bishyiwe, avuga ko yageze mu bitaro bya Masaka ku ya 8 Ugushyingo (11) 2023, avuye mu Karere ka Kicukiro [ibi bitaro biherereyemo] agiye kubyara ariko akaza kubura uko ataha kubera kubura  amafaranga 60 650Frw yagombaga kwishyura ibitaro.

Yabwiye INGERI ko “ mwarakoze kutwishyurira kuko nta bushobozi twari dufite! sha ndabashimira cyaneee kuko njyewe ubwanjye nta bushobozi narimfite bwo kuva hano hantu.”

Icyimanimpaye wabyaye atarageza imyaka y’ubukure, avuga ko asanzwe aba ku muvandimwe wa Nyina umubyara [kuko ari imfubyi] nawe utifashije, yemeza ko iyo ubuze ubwishyu udashobora gusohoka ibitaro.

Ati: “iyo ubuze ibwishyu ugumamo mpaka ububonye ariko kuba tubonye abadufasha, mwarakoze pe.”

Ashimangira ko abahura n’ikibazo nk’iki aba ari benshi kuko gusohoka ibitaro bisaba kubanza kwerekana inyemezabwishyu. 

Ati: “abarimo [mu bitaro] ni benshi cyane, njyewe kuba barandobanuye mu bandi ntabwo mbizi ariko ndabashimira cyane byimazeyo. Njyewe  nta kundi nari kuzabigenza kuko natewe inda nkiri muto nuko umusore arigendera! Mu rugo iwacu, nta bushobozi dufite bwo kwishyura kandi nta na mituweli narimfite niyo mpamvu amafaranga yabaye menshi, tubura ubwishyu. Ubwo narintegereje ko Imana yonyine izandengera.”

“ mama wanjye na Papa ntabariho, mbana na benewacu ariwe mama wacu uva inda imwe na mama kandi nawe ni umukene, nta bushobozi afite.”

Icyimpaye avuga ko kuba atarigeze yandikwa mu gitabo cy’irangamimerere byatumye adashobora kubona uko yagura ubwisungane mu kwivuza. Avuga ko ibyo byagize ingaruka no ku mwana we. 

Gusa avuga ko ubwo agize amahirwe akabona uko ava mu bitaro, agiye gushaka imibereho izamufasha kurera umwana we.

Ati “ningera hanze nzajya gupagasa, nkore nk’uturaka runaka  nuko ubuzima bugakomeza. (…) ndashaka ko mwakorera ubuvugizi nkandikwa mu irangamimerere ndetse n’umwana akandikwa, akabona aho abarizwa.”

Habiyakare Alphonse nawe wishyiruwe ubwishyu bw’ibitaro na We For Them & Music, avuga ko yageze mu bitaro bya Masaka ku italiki ya 1 Ugushyingo (11), avuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo, Akagali ka Kinyaga, mu mudugudu wa Kakasa. Avuga ko yisanze mu bitaro nyuma yo gukora impanuka  avuye mu kazi akahagera ari muri koma nyuma yo gusezererwa yabuze amafaranga yo kwishyura ibitaro!

Habiyakare watashye adakize neza, avuga ko yavuze ubwishyu kubera ko yivuzaga nta mituweli.

Ati: “iyo wivuza uba mu bitaro kandi nta mituweli ugira biba ngombwa ko uva ku gitanda ukajya hanze nuko ugategereza igihe uzishyurira ariko ndimo ndoroherwa, ibindi najya mbigura hanze nta kibazo.”

“nari mfite mituweli irarangira nuko ntinda gushaka indi, gusa ni uburangare nagize. Banyishyuriye 7 500Frw, kandi ndashima Imana kuko igikorwa bankoreye nanjye nzagikorera n’undi. Kuba navuye muri benshi bimpaye isomo kandi ngomba kugira umutima wo gufasha, kuko gufasha si uko ufite ibintu byinshi, si ukuba uri umukire, gufasha ni ibintu biri mu mutima wawe, ni ubumuntu.”

Abishyuriwe ibitaro bavuga ko abafite bene icyo kibazo muri ibi bitaro ari benshi cyane.

 Gufasha abababaye bibarinda ingeso mbi!

We for Them & Music ni umuryango ugizwe ahanini n’urubyiruko rwiganjemo ababyeshuli biga mu mashuli yisumbuye. Eloge watangiranye n’umuryango We for Them & Music 2018, ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu mu ishuli ryisumbuye rya Gahogo Adventist academy. Avuga ko ku ruhande rwe ibikorwa byabo bimufasha gutekereza ko hari izindi nshingano afite kuri mugenzi we ufite ikibazo.

Ati: “ byatumye ntekereza ko duke mfite hari uwo dushobora gufasha utagize icyo afite… kandi ibyo byampaye indi mitekerereze, byangize undi muntu navuga ngo utekereza ko hari izindi nshingano mfite kuri mugenzi wanjye ufite ikibazo. (…) kandi ibyo … byangize undi muntu utekereza ko bike afite hari icyo  nshobora gufasha umuntu.”

“urabona hari ukuntu tunyura mu nzira ukabona abantu benshi mu nzira bari gufunguza, bafite ibibazo, nyine ukumva nta kintu wamufasha. Ariko iyi turi hano [muri We for Them & Music] turavuga ngo hari icyo mfite gishobora guteranywaho icyo undi muntu maze bikagira icyo bibyara. (…) uko nshobora gukorera umuntu icyiza, ntawamenya kuko hari ubwo nanjye ejo nzaba mbikeneye, nifuza ko umuntu angirira neza. Uko nifuza ko umuntu yazangirira neza nagize ikibazo, ninako nkwiriye gutekereza igihe mbonye ufite ikibazo. Navuga ko ariyo myumvire byampaye, nabaye umuntu mwiza nanjye ndabibona.”

Irakoze Ruthimy wiga mu mwaka wa Kane ku ishuri ryisumbuye rya Saint Kizito mu karere ka Rwamagana, avuga ko nawe kuba muri We for them & Music bibafasha ibintu byinshi.

Ati: “nk’umuntu w’urubyiruko nkanjye mba nkeneye kubaka igihugu, nkeneye kuba ndi muri We For Them & Music kugira ngo mfashe abandi, menye kwita ku bandi menye nibyo bakeneye. Urabona ntabwo wakwita ku muntu cyangwa ngo umenye icyo akeneye utamwegereye.”

“…byamfashije kumenya icyo nafasha abandi igihe bakeneye ubufasha bwanjye, kuko mbere hari ukuntu umuntu aba yihugiyeho we ubwe, ntiyite ku by’abandi, akita ku bye gusa. Kuba muri We for Them & Music byamfashije gufunguka nkamenya uko nganiriza abandi, nkamenya ese bakeneye iki?.

Eloge avuga ko gufasha abarwayi bo mu bitaro bya Masaka byamweretse ko hari byinshi bigihari byo gukora.

Ati: “byanyeretse ko We for The & Music itagomba guhagararira hano kuko hari abantu benshi bafite ibibazo.”

Irakoze yunga murye, ati: “byamwumvishije kumva ko ndi ibyishimo ku bandi, ko ngomba gutanga ibyishimo ku bandi.”

Irakoze avuga ko uretse ubufasha bageneye abarwayi mu bitaro bya Masaka, hari n’ibindi bikorwa basanzwe bakora ku ishuli birimo gufasha abanyeshuli bagenzi babo, yaba kubaha ibikoresho ndetse n’ibindi.

Ati “ ubuzima bugenda buhinduka, hari ukuntu uyu munsi ushobora kuba uri aha ngaha, ntumenye ese ubuzima nzabutsinda!? Kandi kubaho ni ugufashanya. Niba ngufashije uyu munsi, n’ejo ninza kugukeneraho ubufasha, uzagira ipfunwe uvuge uti uyu muntu yaramfashije, nanjye ngomba kumufasha.”

“Nagira inama urubyiruko yo kujya bafashanya kuko nta muntu umwe wigize. Ikindi kandi bakundane hagati yabo kuko nta kintu na kimwe kitabamo urukundo, nta mahoro yabaho nta rukundo.”

We for Them & Music yiganjemo urubyiruko ikora ibikorwa nk’ibi mugihe isi ya none isa naho ubumuntu bwagabanutse mu bantu. Ku ruhande rwa Eloge, avuga ko “ tubaho mu buzima butangaje ku buryo iyo ndebye gutya mbona meze neza. Abakiri bato bagomba kwimenyereza guha ubufasha umuntu niyo bwaba ari bukeya kuko icyo wigaburiye nicyo uhinduka cyo.”

“ iyo ufasha biguha gukora cyane kugira ngo ugire icyo ubona. Iyo ugize icyo ubona, ntabwo ukijyana ngo ujye ku kinywera cyangwa ngo ujye mu zindi ngeso mbi, reka njye kugira iki…ahubwo ndatekereza nkavuga ngo ubwo hari ikintu nabonye reka ngire icyo mfasha umuntu ubabaye. Iyo ufasha ntabwo nagira umutima wo kwiba mugenzi wanjye, cyangwa uwo kumugirira nabi nkuko tumaze iminsi tubibona.  Iyo umeze gutyo bifasha n’igihugu kuko kigira abantu bakora, bashobora gufasha abandi bikagabanya umutwaro ku gihugu, ndetse bigatera imyumvire yo gukunda gukora, n’ubukungu bw’igihugu bukiyongera.”

Ephron Iraguha; watangije umuryango We for Them & Music, yavuze ko intego y’ibikorwa byabo ari ugutuma hari umuntu umwenyura.

Agaruka ku bikorwa bibandaho, birimo n’icyakorewe mu bitaro bya Masaka, yagize ati: “ intego nyamukuru ni ugutuma hari umuntu umwenyura. Rero turashima Imana ko ibitaro byatwakiriye [ bya Masaka], ibyo twateguye byagenze ndeza ndetse hari nuwo nitegereje mu maso mbona ari kurira! (…) Ibaze nk’umuntu umaze ukwezi, abiri mu bitaro… uyu munsi tukamutungura ngo turakwishyuriye uratashye!  Ntabwo bigira uko bisa, banezerewe.”

Avuga ko inkunga y’ibihumbi 600 yabafashije mu bufasha bwatanzwe ku ya 12 Ugushyingo (11), yakusanyijwe mu bantu batandukanye. Ati:” nanjye sinakubwira uburyo yabonetse, ndashimira abantu batugiriye icyizere.”

Iraguha avuga ko uyu muryango watangiye ugizwe ahanini n’abanyeshuli ariko ubu hari abarangije kwiga ayisumbuye ndetse n’abandi bakunze ibyo bakora.

Bimwe mu bikorwa n'amateka ya We For Them & Music

Ubusanzwe We for Them & Music yatangiye mu mwaka 2018 yitwa We for Him, ubwo Iraguha Ephron wayitangije yakusanyaga inkunga yo gufasha umugabo witwa Leonard wari umaze imyaka 5 aryamye iwe, adasohoka kubera uburwayi bwamuteje ubumuga. Ninyuma kandi yo kumara indi myaka 3 aryamye mu bitaro.

Iraguha, icyo wakoraga muri Gahogo Adventist Academy, avuga ko we n’abo bakoranaga ndetse n’abanyeshuli babashije kumugurira ibirimo akagare kamufasha kugenda.

Ati: “hari umuntu warufite ikibazo, amaze imyaka 8 ari paralyze nuko banshira mu itsinda  nuko nkabona umuntu w’umukire atanze ibihumbi 5, nkabona undi atanze bitatu, noneho biza kurangira itsinda ryarimo abantu bagera kuri 70, dutanze ibihumbi 56. Nuko ndibaza nti gute? Njyewe naragiye umuntu ndamureba kuko yabaga Gasabo noneho biba ngombwa ko mvuga nti aha dufite abanyeshuli 800, buri wese atanze 100 [mukube imibare!] Nihabamo nufite 1000… ubwo mu buyobozi baje kunyemerera, noneho wa muntu tumubonera akagare n’ikimubeshaho…

“…ibaze umuntu umaze imyaka 8 atabyuka, nta kagare agenderaho, ntawe umufasha! Twamuhaye ibyo kurya hafi umwaka wose ‘ibikoresho by’isuku yarakeneye cyane… ubwo mbonye ukuntu aseka ndavuga nti reka tujye dutuma hari abaseka.”

“ naje kuhava njya ahandi, ariko ubu ntabwo bikiri muri secondaire gusa kuko hagiyeho n’amaclub atandukanye. Hari nka IPRC twamaze kugeramo, Rwamagana dufiteyo ibigo nka bibiri kandi twaratangiriye Muhanga mu Majyepfo kandi naho baracyabikora. Urumva biri kwaguka cyane.”

Kuva icyo gihe, Iraguha avuga ko ibikorwa byo gufasha abababaye byakomeje gukorwa nibura buri gihembwe, kugeza ubwo ku wa 11 Ugushyingo (11), uyu mwaka, abagize uyu muryango mu karere ka Rwamagana by’umwihariko abiga muri Saint Kizito basaniye inzu y' umukecuru utishoboye witwa Mukasharangabo Julienne, bamwubakira igikoni ndetse n’ubwiherero.

Ati “tuzi ko mu Rwanda, urubyiruko ari imbaraga z’igihugu zubaka, iyo zakoreshejwe neza. Intego yacu ni ugukoresha urubyiruko twubaka igihugu. Ariko tukubaka igihugu cyo mu isi, tubibutsa ko hari ikindi cyo mu ijuru, nuko tukabazanira Gospel. Aho niho hazira Music kuko iyo abantu bishimye bararirimba.

“turabizi ko hari ibintu byinshi urubyiruko twakaririmbye, rukajya mu tubyiniro…ariko ni ngombwa ko tubibutsa ko uwiteka ariwe ukwiye guhimbazwa mu mpano zabo.”

“rero twigisha urubyiruko guhanga amaso kuri Kirisitu, no gufasha abantu b’Imana, aho kujya mu bindi bibarangaza kuko iyo badafite ibindi bakora nibwo usanga bagiye mu busambanyi, abasore bagiye mu biyobyabwenge, niho hava inda zitateganyijwe, niho hava indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina…ariko iyo bari muri anveloppe y’Imana bituma bumva ko hari ibindi bintu byiza bagakoze bitandukanye n’ibyo.”

Iki gikorwa cyakurikiwe n’icyo ku ya 12 Ugushyingo (11), aho abagize We for Them & Music n’inshuti zabo basuye abarwayi bo mu bitaro bya Masaka bakabaha ibikoresho ndetse bakishyurira  abarwayi bane bababaye kurusha abandi bari barabuze ubwishyu bikabaviramo guhera mu bitaro.

Uretse ibi, Avuga ko mu gihe cyose bamaze bafasha abababaye bo ngeri zitandukanye.