Igitero cya Hamas: Israël yemeye amakosa y’inzego z’ubutasi

Umujyanama mu by'umutekano wa guverinoma ya Israel yemeye ko habayeho amakosa mu nzego z’ubutasi kuko zitamenye mbere iby’igitero gitunguranye cy’umutwe wa Hamas [w’abanyapalestine ] cyamenye amaraso y’abanya-Israel barenga 1300 ku ya 7 Ukwakira (10) 2023.

Oct 15, 2023 - 00:53
Oct 15, 2023 - 09:34
 0
Igitero cya Hamas: Israël  yemeye amakosa y’inzego z’ubutasi

"Ni ikosa ryanjye, kandi ni amakosa y'abantu bose bakora isuzuma mu nzego z'ubutasi", byatangajwe na Tzachi Hanegbi mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru.

Yavuze ko "Twatekerezaga ko Hamas yakuye isomo mu ntambara ikomeye iheruka kurwana na Israel muri mu 2021."

Nimugihe ubutasi bwa Israel bukorera mu mahanga ndetse n'ubw'imbere mu gihugu bukomeye cyane ugereranyije n'ubundi bwo mu burasirazuba bwo hagati ndetse bunahabwa ingengo y'imari nini cyane. 

Ku ya 7 Ukwakira(10), nibwo abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israel bica abantu barenga 1.300 biganjemo abasivili n'abana.

Uwo munsi kandi, ingabo za Israel zemeje ko abasivili barenga 120 bashimutiwe i Gaza, ndetse ko uyu mutwe wafashe bugwate abagera ku 150, Hamas ivuga ko bazabica.

Kugeza ubu, abantu babarirwa mu magana bakomeje kuburirwa irengero, mugihe hari imirambo yagaragaye muri Gaza hafi y'urubibe na Israel, hifashishijwe indege.

Ku rundi ruhande, Tzachi Hanegbi yanze kugaruka ku bijyanye no guhanahana imfungwa n'umutwe wa Hamas, cyane ko byari mu mugambi mbere yo kugaba iki gitero kubera umusirikari wa Israel uyu mutwe ufite bugwate.

Israel yari yemeye gutanga imfungwa 1000 ku musilikari wayo umwe ufitwe n'umutwe wa Hamas.

Yagize ati: "Ntabwo bishoboka gushyikirana n'umwanzi twarahiye kuzarimbura".

Ibitero byo kwihorera by’ingabo za Israel ku karere ka Gaza, agace gato, gakennye kugoswe hagati ya Israel na Misiri, b'abanyapalestine barenga 2200 bamaze kuhasiga ubuzima, benshi muri bo ni abasivili, barimo abana 724.