Ese Putin yaba afite ukuboko mu ntambara ya Israel na Hamas?

Kugeza ubu, hashize iminsi 7 umutwe wa Hamas w’abanyapalestina ugabye igitero gikomeye muri Israel cyahitanye abasaga 1300. Kuva icyo gihe Israel yatangaje intambara yeruye na Hamas mu karere ka Gaza uyobora. Iki gihugu cyasabye abanyapalestina batuye mu majyaruguru ya Gaza guhungira mu majyepfo ya Gaza kugira ngo igabe ibitero byo ku butaka, mu rwego rwo kurimbura uyu mutwe. Nubwo intambara iri hagati y’izi mpande zombi, ushobora kwibaza niba Uburusiya bwaba bufitemo akaboko.

Oct 14, 2023 - 19:51
Oct 15, 2023 - 09:42
 0
Ese Putin yaba afite ukuboko mu ntambara ya Israel na Hamas?

Ubusanzwe Uburusiya bufitanye ubucuti bukomeye n’umutwe wa Hamas ndetse n’igihugu cya Irani. Amerika ivuga ko Uburusiya na Iran bifitanye ubucuti bwa hafi cyane mu bya gisirikali.

Gusa nubwo bimeze bitya, ibyo ntibisobanura ko Uburusiya bwaba bufite uruhare rutaziguye cyangwa se bwari bufite amakuru ku gitero cya hamas kuri Israel, mbere y’uko yinjira ku butaka bwayo ku ya 7 Ukwakira (10) 2023.

Alexander Ben Zvi; uhagarariye Israel mu Burusiya, yabwiye itangazamakuru ko”Ntitwemera ko Uburusiya bufite uruhare urwo ari rwo rwose.”

Anavuga ko nta cyashingirwaho na gito gihari kugira ngo bivugwe ko  Uburusiya bwaba bufitanye isano n’igitero cyakozwe na Hamas muri Israel.

Impuguke ku bijyanye n’Uburusiya n’Uburasirazuba bwo hagati, Hanna Notte, yagize ati:“Nta gihamya na kimwe mbona cyerekana ko Uburusiya bwaba buha intwaro Hamas, cyangwa ko igisirikare cy’Uburusiya giha imyitozo abarwanyi ba Hamas.”

Yongeyeho ko “Ni byo ko Uburusiya busanzwe bufitanye ubucuti na Hamas kuva kera. Uburusiya ntibwigeze butangaza Hamas nk’umutwe w’iterabwoba. Intumwa za Hamas zagiye i Moscou mu mwaka ushize ndetse n’uyu mwaka.”

"Ariko sinafatira kuri ibi ngo nemeze ko bwafashije cyane uyu mutwe. N’aho tuzi ko hari intwaro zakorewe mu Burusiya zinjiye muri Gaza, ndetse zinyuze muri Sinai [mu Misiri] bifashijwemo na Irani".

Gusa nanone biragoye kuba Perezida Putin w’Uburusiya atarabigizemo uruhare mugihe Israel ari inshuti ikomeye ya Amerika ifasha Ukraine mu ntambara yayishoyeho.

Birashoboka ko bwaba uburyo bwiza bwo kugira ngo Uburusiya bwibagize amahanga intambara yayo muri Ukraine, aho ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi butera inkunga Ukraine mu kuyiha ubufasha mu bya gisilikari mu rwego rwo kubona ibikoresho n’ubumenyi kugira ngo yivune umwansi wayo, ariwo Uburusiya.

Kugeza ubu, mu bitangazamakuru inkuru y’intambara ya Israel muri Gaza ya Palestina niyo iyoboye, ibyo muri Ukraine bisa n’ibyibagiranye. Amahanga y’iburengerazuba ahanze amaso ibiri kubera muri Gaza. Amerika n’ibindi bihugu by’ibicuti byatangaje ko biri inyuma ya Israel, nayo itarasibye kuba inyuma ya Ukraine.

Ibi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, bigomba kugabanya inkunga y’intwaro yajyanwaga muri Ukraine.

Nimugihe  mu minsi ishize, Perezida Putin aherutse gutangaza ko ruswa yo muri Ukraine yatumye hari intwaro zo mu Burengerazuba zagurishijwe rwihiswa  umutwe wa Hamas ndetse ikaba yarazikoresheje itera Israel. Ibi ni ukwatsa umuriro hagati ya Ukraine n’abaterankunga bayo.

Abategetsi b’Uburusiya kandi bizeye ko ibiri kubera muri Israel na Gaza bizagabanya uburyo ibihugu by’Iburengerazuba byitaga kuri Ukraine, bikibanda kuri Israel.

Konstantin Gavrilov  ni umurusiya watangarije ikinyamakuru cyegamiye kuri leta ya Putin, ko "Ndizeye ko iki kibazo kizahindura ibintu mu buryo butaziguye ku bijyanye n’igikorwa kidasanzwe cya gisirikare [muri Ukraine].”

Ati: "Abasanzwe bafasha Ukraine bazarangazwa n’intambara yo muri Israel. Ibi ntibisobanura ko Uburengerazuba buzareka abanya-Ukraine. Ariko urugero rw’intwaro bahora baboherereza ruzagabanyuka. Kandi ibintu bishobora guhinduka ku buryo bukomeye ku nyungu z’Uburusiya.”

Ibi kandi biza bisanga umunyamerika Lloyd Austin ukomeye muri Pantagone, yatangarije mu nama ya OTAN ko ibihugu binyamuryango bigomba kuba inyuma ya Israel mu rugamba yinjiyemo.

Gusa umuntu ashobora kwibaza niba koko ibi bishoboka cyane, Uburusiya bukaba bwatsinda urugamba bwatangije muri Ukraine.

Kugeza ubu, Amerika iri mu ihurizo rikomeye ndetse izi ntambara zizagaragaza ubushobozi bwayo bwo kubasha gufasha ibihugu bibiri by’ibishuti byayo biri mu ntambara ebyiri zitandukanye kandi zikomeye.

Abanyapaletina bakomeje guhunga amajyaruguru ya Gaza

Uburusiya bukomeje kwigaragaza nk’ubushakira isi amahoro!

Uburusiya bukomeje kugerageza kwerekana ko bufite uruhare mu burasirazuba bwo hagati, aho buvuga ko bwagira uruhare mu buhuza bw’impande zihanganye [ Islael na Palestina].

Ntabwo bwaba ari ubwa mbere kuko no mu bihe byashize bwifatanyije n’andi mahanga mu kurangiza amakimbirane mur’aka karere.

Dmitry Peskov; umuvugizi wa Perezida Putin, yagize ati: “Uburusiya bushobora kandi kuzagira uruhare mu gushaka umuti w’iyi ntambara. Turi tuvugana n’impande zombi. "

Nimugihe Irak iherutse gusaba Perezida Putin gutangaza gahunda nyayo yo guhagarika intambara mu karere.

Gusa biragoye ko Uburusiya bwakwizerwa nk’umuhuza mu mugambi wo gushaka amahoro, nyuma yaho iki gihugu cyashoye intambara kuri Ukraine bihana imbibe, aho ibihumbi n’ibihumbi bimaze kuyisigamo ubuzima ndetse hakangirika ibikorwaremezo byinshi.