Urubyiruko rurasabwa kugendera kuri kirazira nk'akabando k'ejo hazaza
Urubyiruko rurasabwa kwitoza no kurangwa na Kirazira nk’ibyarurinda kwishora mu ngeso zitari nziza zirimo ubusinzi, gufata ibiyobyabwenge n’ibindi bigira uruhare mu kwangiza ejo hazaza habo. Nshimiyimana Didier; umwanditse, umwarimu mu mashuli yisumbuye ndetse akaba n’impuguke mu bijyanye n’imibanire y’imiryango, avuga ko ababyeyi bakwiye gufasha abana babo mu kubigisha no kubasobanurira za Kirazira zafasha urubyiruko nk’u Rwanda rw’ejo hazaza ndetse no kugira umuryango uhamye.
“KIRAZIRA MU RUBYIRUKO” ni igitabo gikubiyemo za kirazira 25 zibanze ndetse zikenewe cyane nk’akabando kaherekeza umwana mu nzira anyuramo akazakura ari ubereye u Rwanda.
Umwanditsi Nshimiyimana wanditse iki gitabo, avuga ko yahisemo kucyandika mu rwego rwo gufasha ababyeyi gutegura abana babo mu mabyiruka hifashishijwe za kirazira zishingiye ku muco kuburyo umwana akura azira ikibi.
Yabwiye ingeri ko “nacyandikiye abana batangiye kubyiruka byibura hagati y’imyaka umunani na 18, bari mu Rwanda na diaspora. Igitabo KIRAZIRA MU RUBYIRUKO kizafasha abana b'u Rwanda babyiruka kumenya kirazira no gukura birinda ibibi, gusoma neza Ikinyarwanda, gukurana umuco wacu. Ibyo byose bigatanga umusanzu mu kubaka umuryango nyarwanda mwiza, wishimye kandi uhamye.”
“ Kuba rero umwana yasoma icyo gitabo bimufasha kumenya gusoma neza ururimi rwacu, bikamufasha kugumana mu mutwe no mu buzima bwa buri munsi ibyo yasomye muri cyo. Ndetse burya n'iyo abana bari kuganira bavugana ibyo baba babwiwe bikaba akarusho Iyo babisomye mu gitabo.”
Nshimiyimana; wanashinze umuryango Family Health Solutions, ugamije gutanga umusanzu mu kubaka umuryango binyuze mu gushyira ku isonga urubyiruko, mu kumva neza no gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda, avuga ko yandika iki gitabo yibanze ku rubyiruko mu rwego rwo gufasha ababyiruka kumenya ikibi no kwigirira icyizere, gukurana ubumwe nk'abagize umubare munini w'abanyarwanda.
Ati: “bakamenya ikibi no kucyirinda ndetse bagakura baziririza/ birinda ikibi, ibyo bikabafasha gukurana uburere bunogeye umunyarwanda w'ubu n'ejo hazaza, cyane ko urubyiruko rugize ijanisha rinini ry'abanyarwanda.
”Urugero: ‘Kirazira gusuzugura’ Iyo kirazira izafasha ababyiruka gukura birinda gusuzugura kandi bubaha. ‘Kirazira gukoresha ibiyobyabwenge’Iyo kirazira izabafasha gukura birinda cyane ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. ‘Kirazira kugira ivangura no kukiba amacakubiri’ Iyi Kirazira izakomeza gufasha urubyiruko kuba umwe no kubumbatira ubumwe bwacu nk'abanyarwanda ndetse no kwirinda icyo ari cyo cyose cyabatandukanya nk'abanyarwanda. Kandi zose zigiye zisobanuye mu buryo bwiza kandi bworoheye urubyiruko kubyumva neza. “
Yongeraho ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo byugarije urubyiruko muri iki gihe harimo urwitwa ko rwananiranye, cyane urwishora mu bisindisha, yagarutse kuri kirazira zirufasha kwigirira icyizere no kwirinda gusesagura.
Ati: “Nagarutse kuri kirazira yo gusesagura, kutigirira icyizere, gukorera ku gihe, Kugendera mu kigare... kuko usanga aribyo akenshi urubyiruko rutamenya cyangwa ntirubyiteho bityo uburere bwabo bugatana, ndetse hakaba n'aho usanga bugerwa ku mashyi.”
Avuga ko akenshi umwana udakuranye kirazira ahura n’ingaruka nyinshi kubera kwirengagiza no kutamenya izo kirazira. Avuga ko binatuma babaho ubuzima budafite intego, Leta ikagira n'ikibazo gikomeye cyo kugira urubyiruko rudashobora kwibeshaho, rwarinda igihugu, rurangwa n'uburere bugoramye butagakwiye kuranga abanyarwanda.
Ashimangira ko iyo urubyiruko rutifitiye icyizere cy’ejo hazaza nanone bituma rubaho nk’urwihebye, ibyo bigatera umuryango nyarwanda kubaho utishimye.
Iki kibazo kandi ni rusange ku isi yose, aho urubyiruko rwinshi rurimo n'urwo mu bihugu byateye imbere, rushinjwa kutagira gahunda, rukabaho mu buzima burangwa n’akajagari ari nabyo bituma rwijandika mu bikorwa bibi birimo gufata ibiyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi, guta ishuli, kwiyahura ndetse n’ibindi.
Umwanditsi Nshimiyimana asaba ababyeyi gufasha abana babo gusobanukirwa n’izi kirazira bazibasomera mu rwego rwo gutangira kuzitoza abana bakiri bato, cyane ko izikubiye muri iki gitabo “KIRAZIRA MU RUBYIRUKO”.
Nk'umurezi, anavuga ko uretse urubyiruko ubwarwo, ndetse n’abarezi bashobora kwifashisha iki gitabo cyane ko kirazira zirimo ari izo ababyeyi ndetse n'abarezi bahora bagerageza gutoza abana ariko ugasanga ntaho bari kuzisoma ndetse n'abana ntaho babasha kuzisomera mu buryo buboroheye.
Avuga ko ushaka kubona iki kitabo mu rurimi rw’ikinyarwanda yaba ari mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ashobora kumwandikira kuri nshimididier7@gmail.com, Facebook: Nshimiyimana Didier, WhatsApp no: +250788785514.