Ibigo bifasha abagororwa basigaje igihe gito cy’igihano byitezweho kugabanya ibyaha by’isubiracyaha

Minisitiri w'umutekano, Gasana Alphred, yatangaje ko hagiye gushyirwaho ibigo bizajya bifasha abagororwa basigaje igihe gito kugira ngo barangize igihano cyabo. Ni ibigo bazajya bahererwamo amasomo azabafasha kubana neza n'abo bazasanga muri sosiyete, bikazagabanya ibyaha by’isubiracyaha.

Jan 18, 2024 - 18:14
Jan 18, 2024 - 18:18
 0
Ibigo bifasha abagororwa basigaje igihe gito cy’igihano byitezweho kugabanya ibyaha by’isubiracyaha
: :
playing

Ibi yabigarutseho mu cyumweru gishize, ubwo yari mu mu muhango wo gusoza amasomo y’abakozi bashya 497 b’urwego rw’igihuguru imfungwa n’abagororwa (RCS).

Yavuze ko kugorora atari ugufunga gusa, bityo hagiye gutangira uburyo bwo gutegura abagiye gusoza igifungo gusubira mu miryango yabo hifashishijwe ibigo byabugenewe bizaba byitwa Social reintegration centers.

 Ati: “ Abazaba benda kurangiza igihano cy’igifungo bazajya basoreza inyigisho muri ibi bigo hibandwa ku bumenyi ngiro, kwihangira imirimo, uburere mboneragihugu hamwe n’inyigisho zihariye zijyanye no kubategura kubana neza nabo bakoreye ibyaha, ndetse n’abaturage muri rusange.”

Muri ibi bigo hazaba hari umwanya wagenewe aho kiganirira, cyane ko hazabaho umwanya wo guhuza uwakoze icyaha n’uwagikorewe.

Minisitiri Gasana, ati: “Muri gahunda z’ibi bigo, hazabaho guhuza abagororwa n’abo bakoreye ibyaha, gusura cyangwa gusurwa n’imiryango yabo, kuganirizwa n’abayobozi baho bakomoka, guhuzwa na ba rwiyemezamirimo batandukanye kugira ngo batangire bahuze ubumenyi bahawe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu rwego rwo kwitegura kuzatera imbere cyangwa gutera imbere.”

Amakuru agera ku INGERI avuga ko imibereho y’abazaba bari muri ibyo bigo izaba itandukanye cyane naho bari basanzwe bafungiye bagororerwa.

Icyakora Minisitiri Gasana yavuze ko ibi byose bizafasha mu gukumira abakora ibyaha by’isubiracyaha.

Ati: “ni ibigo tuzajya dushyiramo abasigaje igihe gitoya kugira ngo basubire mu miryango yabo. Mu yandi magambo, icyo bizadufasha ni caise z’isubiracyaha twajyaga tubona. Umuntu arangije igihano, arafunguwe, yagera mu muryango agasubira gukora cya cyaha cyatumye afungwa. Ugasanga turahura na cya cyaha cy’isubirabyaha, ni icyo ibyo bigo bizadufasha.”

Si rimwe si kabiri, hagiye humvikana umuntu wafunguwe yagira muri sosiyete agakora icyaha kimeze nk’icyo yarafungiye, cyangwa akajya guhohotera abo yari yarakoreyeho icyaha bwa mbere.

Icyakora gahunda yo gushyiraho ibi bigo, bishobora gutanga umusaruro, mugihe ibyatangajwe byashyirwa mu bikorwa, ndetse bikagezwa hose mu gihugu.

Gusa Minisitiri w’Umutekano avuga ko ku ikubitiro kimwe muri ibyo bigo kiri kubakwa mu karere ka Rwamagana, mu murenge wa Muhazi ndetse kiratangira gukora mu mezi make ari imbere.

Ati: “mu mezi make ari imbere  kizatangira kwakira abagororwa bari hafi gusoza ibihano. Kandi  uko ubushobozi buzakomeza kuboneka, ibyo bigo bizubakwa  mu ntara zose.”

RCS ikomeje gukora amavugurura z’uru rwego, Minisitiri Gasana avuga ko leta izakora ibishoboka buose kugira ngo uru rwego rukomeze kwiyubaka.

Kugeza ubu, buri ntara uko ari enye n’umujyi wa Kigali hari igororero rikuru, aho imibare igaragaza ko abarenga ibihumbi 80 bafunze ndetse biganjemo ab' igitsina gabo.

Muri iyi myaka kandi, imibare igaragaza ko uko imyaka kwigira imbere, abafungiwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, nabo bagenda basoza ibihano byabo, bari mu bazabona aya masomo abinjiza muri sosiyete Nyarwanda.